Ibi birori byabereye mu ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College), riherereye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena, bikaba byahuje aba ba Ofisiye n'imiryango yabo, abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda ndetse n'abandi bashyitsi batandukanye.
Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, abitabiriye aya masomo bakomoka mu bihugu 10 byo muri Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Malawi, Namibia, Eswatini, Gambia, Somalia, Sudani y'Epfo na Repubulika ya Santrafurika.
Uru ruvange rw'abanyeshuri rwagaragaje umuhate wo gukomeza kubaka ubufatanye mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku rwego rw'akarere n'umugabane.
DIGP Ujeneza yashimye umurava, ubwitange n'imyitwarire myiza byaranze aba ba Ofisiye mu gihe cy'umwaka bamaze bakurikirana amasomo. Yabibukije ko ubumenyi bungutse bugomba kuzabafasha kuyobora neza ibigo bakoreramo no gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga n'ubunyangamugayo.

Yagize ati:“ Ndabashimira kuba mwarakurikiye amasomo mwize kandi mukaba muyasoje neza. Mukomeze kugira ubutwari n’ubwitange nk'uko mwabigaragaje mu gihe mumaze hano, muzakomeza gukoresha ubumenyi mwungutse mu guteza imbere ibigo mukoreramo binyuze mu buyobozi bushingiye ku bunyangamugayo n’ubunyamwuga."
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yagaragaje kandi ko muri iki gihe ibibazo by'umutekano bigenda birenga imbibi z'ibihugu, ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano zo mu bihugu bitandukanye bukomeje kuba inkingi ikomeye mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka no kubungabunga amahoro.
Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Polisi, Christopher Bizimungu, yashimiye aba banyeshuri ku mbaraga n'ubushake bagaragaje mu masomo yabo, abasaba gukoresha neza ubumenyi n'ubunararibonye bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu gihe cy'umwaka umwe bamara muri iyi gahunda, ba Ofisiye bahabwa amasomo yihariye arimo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mahoro no gukemura amakimbirane, amasomo y'imiyoborere, ndetse n'ayerekeye ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Iyi gahunda ifatwa nk'imwe mu zifasha kubaka abayobozi bafite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihinduka, no guteza imbere imikoranire hagati y'inzego z'umutekano zo mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kubungabunga amahoro n'umutekano birambye muri Afurika no ku isi.





Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda rikomeje kubaka abayobozi b'Indashyikirwa muri Afurika
