Zimbabwe
ni kimwe mu bihugu 28 byo muri Africa iShowspeed yatangaje ko agiye gusura ku
nshuro ye ya mbere agera muri Africa. Muri ibyo bihugu, harimo kandi u Rwanda
cyane ko kuri uyu wa Gatandatu azakurikirana umukino wa Super Cup.
Ubwo iShowspeed yari muri Zimbabwe, Miss Universe Zimbabwe 2025, Lyshanda yagiye kumureba kugira
ngo amuhe ikaze mu gihugu cye banasuhuzanye ariko undi ntiyamumenya
ndetse aranamwihorera kabone n’ubwo bari bicaranye ku ntebe imwe.
Nyuma
y’uko adasuhujwe kandi ari cyo cyari cyamuzanye, Miss Universe Zimbabwe 2025, Lyshanda
yavuze ko yashavuye cyane ariko asubizwamo imbaraga no kuba iShowspeed yaragiye
mu gihugu cye nk’umwe mu bantu bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga ku
Isi.
Speed watangiriye uruzinduko rwe mu bihugu byo muri Afurika y’Epfo, arakomereza uruzinduko rwe mu Rwanda aho afite amatsiko ndetse yifuza kuzajya gusura ingagi mu birunga ariko na none akazakurikirana umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

iShowspeed yanze gusuhuza Miss Universe 2025 wa Zimbabwe

