Yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu ijoro ryo ku munsi w'ejo ku wa Gatanu. Yahise yerekeza i Musanze aho yagiye gusura Ingagi nk'uko yari yabivuze ubwo yari muri Afurika y’Epfo aho yari yavuze ko muri icyo gihugu nta Ngagi zihari ariko ko azazisura nagera mu Rwanda.
Icyo gihe yari yagize ati: ”Nta ngagi ziba hano [igihugu yari yasuye], tuzasura ingagi mu Rwanda. Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo.”
IshowSpeed arava i Musanze ahita yerekeza muri Stade Amahoro aho akurikira umukino wa Super Cup 2025 mu bagore urahuza Rayon Sports na Indahangwarwa muri Stade Amahoro, ubundi nyuma akomereze no kuri Super Cup y’abagabo irahuza Rayon Sports na APR FC.
Speed ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 150 ku mbuga nkoranyambaga ari mu rugendo rwo kuzenguruka ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika muri gahunda yise ’Speed Does Africa Tour’. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.
Muri uru rugendo yatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu bihugu amaze kujyamo, akora ‘livestreams’ kuri YouTube na Twitch akerekana ibikorwa byo muri ibyo bihugu, imico yaho n’ibindi byiza nyaburanga byaho.
IshowSpeed mu Birunga aho yasuye Ingagi
