IshowSpeed ashobora kuba agiye kugaruka mu Rwanda

Imikino - 27/05/2026 5:42 AM
Share:

Umwanditsi:

IshowSpeed ashobora kuba agiye kugaruka mu Rwanda

Darren Jason Watkins Jr ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka IshowSpeed ashobora kugaruka mu Rwanda nyuma y’amezi macye ahavuye.

Mu mpera z’umwaka ushize uyu musore w’imyaka 21 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho yatambutsaga amashusho imbonankubone ari mu bihugu 20 byo kuri uyu mugabane yahisemo.

Nyuma y’igihe asoje uru rugendo kuri ubu yatangije umuryango ugiye kujya ufasha abana batandukanye bo ku Isi yose yise ‘IshowSpeed Foundation’. Uyu muryango uzajya wibanda  ku gufasha kurohereza abana gukina imikino itandukanye.

Muri iyi gahunda ya ‘IshowSpeed Foundation’ harimo igice cyiswe "Live Africa Fund" aho azafasha abakiri bato bakina umupira w’amaguru bo ku mugabane wa Afurika mu bihugu yasuye birimo n’u Rwanda.

Byitezwe ko muri iki gikorwa nabwo azagenda ajya muri ibi bihugu aho abantu bashobora kongera kumubona mu Rwanda.

IshowSpeed ubwo yari ari mu Rwanda Mu ntangiriro z’uyu mwaka yishimiwe n’Abanyarwanda ariko nawe arahishimira nkuko yagiye abitangaza nyuma yo kuhava. Yavuze ko Stade Amahoro ariyo stade nziza abonye ku mugabane wa Afurika.

IshowSpeed ashobora kugaruka mu Rwanda vuba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...