Imyaka itatu nyuma y'uwo muhango, urugamba rwe rwatanze umusaruro, aho ubuyobozi bwafashe icyemezo cy'amateka cyo kwemera amahame aha Umugezi wa Avon uburenganzira bwo kubaho, gutemba mu buryo burambye no kurindwa ihumana.
Mu mwaka wa 2023, inkuru y'umugore wo mu Bwongereza wavuze ko "yashyingiranywe" n'umugezi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Nyuma y'imyaka itatu, ubukangurambaga bwe bwatanze umusaruro ufatika. Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka itatu amaze "arushinganye" n'Umugezi wa Avon, yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma y'uko Inama Njyanama ya Bath and North East Somerset yemeje ku bwumvikane busesuye amahame aha uwo mugezi uburenganzira bwo kubaho, gutemba mu buryo burambye no kurindwa ihumana.
Yashakanye n’umugezi nk'ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije
Meg Avon w’imyaka 30, ni umusizi akaba n'umukangurambaga uharanira kurengera ibidukikije. Ku wa 17 Kamena 2023, yakoze umuhango wihariye wo "gushyingiranwa" n'Umugezi wa Avon uherereye mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Bwongereza.
Uwo muhango ntiwari ubukwe bwemewe n'amategeko, ahubwo wari igikorwa cy'ikimenyetso (symbolic ceremony) kigamije gukangurira abantu gufata umugezi nk'ikintu gifite agaciro gikwiye kurindwa, aho kuwubona nk'umutungo ukoreshwa gusa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Star, nyuma y'uwo muhango, yafashe izina Avon, arikoresha nk'izina rye mu rwego rwo kugaragaza ubwitange bwe mu rugamba rwo kurengera uwo mugezi.
Imyaka itatu y'ubukangurambaga yatanze umusaruro
Mu myaka itatu yakurikiyeho, Meg Avon yinjiye mu bukangurambaga bw'umuryango We Are Avon, ugamije kurengera Umugezi wa Avon no kurwanya ihumana ryawo.
Ku wa 24 Nyakanga 2026, Inama Njyanama ya Bath and North East Somerset yatoye ku bwumvikane busesuye kwemeza River Rights Charter, inyandiko igena amahame yo kurengera Umugezi wa Avon.
Aya mahame agaragaza ko uwo mugezi ugomba: kugira uburenganzira bwo kubaho no gukomeza gutemba, kurindwa ihumana ry'amazi, kubungabungwa kw’urusobe rw'ibinyabuzima biwubamo, no kugira abantu bahagararira inyungu zawo mu gihe hafatwa ibyemezo bishobora kuwugiraho ingaruka.
Iki cyemezo gifatwa nk'intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha ibidukikije uburenganzira mu Bwongereza.
"Ni amateka mashya"
Nyuma y'ifatwa ry'icyo cyemezo, Meg Avon yavuze ko yishimiye uburyo abagize Inama Njyanama bose bagishyigikiye. Yagize ati: "Kuba Inama Njyanama yose yatoye ingingo yemera aya mahame biranshimishije cyane. Banakomye amashyi nyuma y'icyemezo, kandi bavuga ko ubusanzwe batabikora. Ni amateka mashya."
Yakomeje avuga ko intego y'ubukangurambaga bwe ari uguhindura uko abantu babona ibidukikije. Ati: "Turashaka guhindura imyumvire y'abaturage n'abafata ibyemezo, bakumva ko natwe turi kimwe n'ibidukikije. Umugezi ugomba gufatwa nk'ikinyabuzima gifite agaciro, atari umutungo wo gukoreshwa gusa."
Mu mahame yemejwe harimo ingingo zivuga ko Umugezi wa Avon ufite uburenganzira ku rusobe rw'ibinyabuzima ruzima (Right to biodiversity integrity), bivuze ko ibinyabuzima bisanzwe biwubamo bigomba kurindwa no guhabwa uburyo bwo gukomeza kubaho.
Ufite kandi, uburenganzira bwo guhagararirwa (Right to representation and advocacy), bivuze ko hagomba kubaho abantu bafite ijambo mu kuwurengera igihe hafatwa ibyemezo bishobora kuwuhungabanya.
Muri urwo rwego, Umujyanama Andy Wait yavuze ko yifuza ko buri cyemezo gifatwa kizajya kireba no ku nyungu z'Umugezi wa Avon.
Abarinzi b'umugezi bamaze kurenga 120
Umuryango We Are Avon watangaje ko umaze kubona abantu 120 bise River Guardians (Abarinzi b'Umugezi), bafite inshingano zo gukurikirana ubuzima bw'umugezi n'ibidukikije biwukikije.
Bagenzura ubuso bwa 260,000 acres bukikije uwo mugezi ufite uburebure bwa mailo 83 (hafi kilometero 134), bakagaragaza ibibazo by'ihumana cyangwa ibindi byangiza ibidukikije.
Meg Avon yavuze ko aya mahame atateguwe n'umuryango we gusa.
Yakoranye n'abashakashatsi bo muri University of the West of England Bristol (UWE Bristol), bafashije gutegura inyandiko no kuganira n'inzego zitandukanye kugira ngo amahame yubahirizwe.
Aherutse kandi kugirwa uhagarariye ibidukikije mu Nama y'Ubuyobozi y'umuryango UK River Rights Network, uharanira ko inzuzi n'imigezi yo mu Bwongereza zihabwa uburenganzira nk'ibindi binyabuzima.
Igitekerezo cyo guha inzuzi cyangwa imigezi uburenganzira ntabwo cyatangiriye mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2017, igihugu cya New Zealand cyahaye Umugezi wa Whanganui uburenganzira busesuye nk'ikiremwa gifite ubuzima, nyuma y'urugamba rwari rumaze imyaka myinshi rw'abaturage b'Abasangwabutaka b'Abamāori.
Ibihugu nka Ecuador, Colombia, Bangladesh ndetse n'ibice bimwe bya Canada na byo byashyizeho amategeko cyangwa ibyemezo byemerera ibidukikije guhagararirwa no kurindwa nk'ibifite inyungu zabyo.
N'ubwo benshi bakomeje gutungurwa no kuba umuntu ashobora kuvuga ko "yashakanye umugezi", kuri Meg Avon icyo gikorwa cyari uburyo bwo gukurura amaso y'abantu ku kibazo cy'ihumana ry'amazi n'akamaro ko kurengera ibidukikije.
Imyaka itatu nyuma y'uwo muhango, ubukangurambaga bwe bwatanze umusaruro ugaragara, aho ubuyobozi bwemeye amahame aha Umugezi wa Avon uburenganzira bwo kurindwa no guhagararirwa. Ni intambwe ishobora kubera urugero izindi nzego zo mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu bishaka kongera imbaraga mu kurengera ibidukikije.



