Ibi
yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2025, mu kiganiro “Meet Me
Tonight” cyateguwe na Gen-Z Comedy, cyabereye i Kigali muri Kigali Conference
and Exhibition Village – Camp Kigali.
Ni
ikiganiro cyahurije hamwe urubyiruko, bagirana ibiganiro n’abayobozi n’abahanzi
b’inararibonye mu rwego rwo kububakira icyizere no kubatoza indangagaciro
zifasha kugera ku ntsinzi.
KNC
yahishuye ko urugendo rwe rwatangiriye ku buhanzi ubwo yigaga muri Lycée de
Kigali. Yibuka igitaramo cya mbere yateguye cyari kirimo abahanzi bakomeye nka
Tom Close, kikamubera isoko y’umurava n’icyerekezo cy’ubuzima bwe.
Ati
“Akazi ka mbere nakoze kari kajyanye n’ubuhanzi. Kuko ndabyibuka icyo gihe
nigaga muri Lycee de Kigali nari mu wa Gatanu, ndibuka ko icyo gihe twateguye
igitaramo simusiga, icyo gitaramo cyarimo ababyinnyi bakomeye nka Tom Close.”
Imikoranire ye na
Angelbert Mutabaruka n’ivuka rya “Rirarashe”
KNC
yavuze ko yahuriye bwa mbere na Mutabaruka mu 2010, ariko imikoranire yabo
itangira mu 2014 asimbuye Anitha Pendo mu kiganiro. Avuga ko atajya yifata
nk’umukoresha w’abandi, ahubwo abakorana nabo abita abafatanyabikorwa.
Ati
“Mu 2010 nibwo twamenyanye akiva mu cyaro. Twatangiye gukorana nyuma y’uko
Anitha Pendo agiye mu bikorwa byo kuba Dj. Yagiye ngirango mu 2014, ari nabwo
natangiye gukorana na Mutabaruka dufatanyije ikiganiro,”
Yanavuze
ko igitekerezo cy’Ikiganiro Rirarashe cyaturutse ku ntekerezo y’uko iyo izuba
rirashe buri wese ahabwa amahirwe angana.
Ati
“Mu buzima bwanjye nemera ko Mutabaruka tubana nk’umukozi na mugenzi we. Iyo
turi mu kazi, tuba turi abakozi twese, ni ukuvuga ngo amategeko aturengera aba
ari amwe. We, iyo tuvuye hariya buri wese akajya mu nshingano ze, twubahana mu
bundi buryo. Ariko hariya aba ari mugenzi wanjye.”
KNC: “Nigeze
kumara amasaha 17 mvuga kuri Radio”
Mu
kugaragaza ubushake n’ubwitange yakoresheje mu mwuga w’itangazamakuru, KNC
yavuze ko afite agahigo ko kuvuga amasaha 17 kuri Radio adasimbuwe.
Avuga ati “Guhera
saa mbili za mu gitondo kugeza saa munani n’iminota 35’ z’ijoro, nari kuri
Flash FM. Twakiraga abantu bahamagara, baririmbye, bifurizanya ibyiza. Ni cyo
gihe cyerekanye ko nshoboye kandi nkunda ibyo nkora.”
Akomeza ati
“Mfite agahigo ko kuba ari njye wavuze amasaha menshi kuri Radio, ni amasaha
17. Uyabaze, guhera mu gitondo saa mbili kugeza undi munsi, ndumva byari saa
munani n’iminota 35’ z’ijoro, nari kuri Flash FM.”
Akomeza ati “Icyo gihe twarimo twakira abantu bahamagara,
buri muntu wese yifuriza mugenzi we ibyiza, usaba indirimbo, ushaka kuvuga
kugirango muri karitsiye bumve iyo Radio nshya, umuntu wampamagaye yitwaga
Sindikubwabo wo mu Ruhango. Ni we wa nyuma wampamagaye saa munani n’iminota 35’
z’ijoro.”
Yemeje
ko intambara hagati y’abahanzi n’abanyamakuru itazashira vuba, kuko hari igihe
umunyamakuru ashobora kudakunda indirimbo bikaba imbogamizi ku muhanzi.
“Abanyamakuru
b’ubu ni abanebwe”
Mu
gutanga igitekerezo ku itangazamakuru ryo muri iki gihe, KNC yavuze ko bamwe mu
banyamakuru b’iki gihe batakigira ubushishozi n’ubushake bwo gutegura ibiganiro
bifite ireme.
Ati
“Uyu munsi dufite abanyamakuru b’abanebwe. Ntawifuza gutegura. Buri muntu wese
arashaka kujya muri ‘Showbiz’, undi wese arashaka kujya muri ‘Sports’.”
Gasogi United:
Ikipe y’urubyiruko yabaye ikirango cy’icyerekezo
KNC
yavuze ko yashinze Gasogi United ashingiye ku cyuho yabonaga mu mupira
nyarwanda, aho abana bato badahabwaga amahirwe.
Yavuze
ko agitangaza ko agiye gushinga ikipe yakurijwe amagambo y’urucantege ku buryo
byageze ubwo atekereza ko “naba nkoze ibyaha mu mujyi.”
Yongeyeho
ko benshi bamusekaga, bamuca intege bavuga ko ikipe izapfa itaramara kabiri.
Ariko yagaragaje ko umurava n’icyerekezo byamufashije kwihagararaho.
KNC yasabye
urubyiruko kudategereza ibitangaza
Mu
butumwa yageneye urubyiruko, KNC yagarutse ku kamaro ka Discipline na ‘Motivation’.
Uyu
mugabo yavuze ko ibyo yagezeho byose byashingiye kuri ‘Discipline’ na
‘Motivation’. Asobanura ko ‘Discipline’ ari “Ugukora ibituma wowe ku giti cyawe
wigomwa ibyo wakabaye ukunda kugirango ugere ku byo wifuza kugeraho” ni mu gihe
‘Motivation’ ari “Ikigusunika kugirango cya kintu ukigereho ariko byo bishobora
kuba igihe gito, ariko ‘discipline’ ugomba kuyigumana kugeza upfuye.’
Ati
“Discipline igomba guhoraho. Ni nayo mpamvu nshobora kuba naravuye ahantu hamwe
nkagera ahandi.”
Yavuze
ko mu buzima bwe atigeze asaba akazi, ndetse ngo n’iyo agiye guha akazi abantu
ashingira cyane ku byo buri wese ashoboye. Ati “Njya kubona akazi bwa mbere
nahuye n’umugabo witwa Kamanzi n’undi mugabo witwa Kabera, twahuye ngiye
kwikorera igitaramo, Kamanzi yarambajije ati ibi bintu urabishoboye ndamubwira
nti yego!”
“Yahise
ampa akazi ko kujya gutunganya umuziki no gutegura gahunda za Radio, ari ubwa
mbere ngiye kubikora. Ng’uko uko ninjiye muri Radio, uyu munsi wa none kuba
ntunze Radio, mbicyesha umugabo witwa Kamanzi, washinze Flash Fm.”
KNC: “Ni njye
muhanzi wa mbere mu Rwanda”
Yavuze
ko yiyumva nk’umuhanzi wa mbere mu mateka y’u Rwanda, kubera ibintu yagezeho
mbere y’abandi.
Ati
“Mu mu muziki ni njye muhanzi wa mbere, Yego! Uyu munsi wa none ntawe tubijyaho
impaka, sibyo. Ni njye muhanzi wa mbere waciye CD, mu buzima bwanjye sinigeze
nkora ‘Playback’, icya kabiri ni njye muhanzi wa mbere wambutse umupaka nkajya
kuririmbana na Shaggy, mwabibaza abo twari turi kumwe mu 2003 na 2004,
nk’umuhanzi mpuzamahanga. Noneho kora neza iyi nkuru yumvikane."
Ikiganiro cya KNC cyagaragaje urugero rw’umuntu wiyubatse yifashishije imbaraga ze, ashimangira ko umurava, indangagaciro no kutajya mu gihirahiro ari byo byamugejeje ku ntsinzi.
KNC yasabye
urubyiruko kudategereza ibitangaza, ahubwo bakagira uruhare rugaragara mu
guhindura ubuzima bwabo
KNC
mu kiganiro “Meet Me Tonight” yasangije urubyiruko amasomo y’ubuzima bwe
Mu
buryo bwimbitse, KNC yasabye urubyiruko kudatesha agaciro amahirwe rufite
Ni
njye muhanzi wa mbere mu Rwanda, sinigeze nkora playback” – KNC
KNC
aganira na Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment yanyuzemo abahanzi
banyuranye
Fally Merci wakiriye KNC mu kiganiro ‘Meet me Tonigh’ cya Gen-z
Comedy