Ishingiye ku kuri k’umusaraba wa Yesu Kristo: Aimée Micomyiza ku ndirimbo ye nshya “Amazi y’i Golgotha”

Imyidagaduro - 22/04/2026 1:41 PM
Share:
Ishingiye ku kuri k’umusaraba wa Yesu Kristo: Aimée Micomyiza ku ndirimbo ye nshya “Amazi y’i Golgotha”

Umuhanzikazi Aimée Micomyiza utuye mu gihugu cya Norvege ku mugabane w'uburayi, yatangaje byinshi ku ndirimbo ye nshya yise “Amazi y’i Golgotha”, avuga ko ishingiye ku butumwa bukomeye bw’umusaraba wa Yesu Kristo, aho agaragaza Yesu nk’isoko y’ubugingo buhoraho.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Aimée Micomyiza yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ishingiye ku rugendo rw’umuntu uba ufite inyota y’umwuka, wagerageje kuyishira mu “iriba ry’isi” ariko ntanyurwe, kugeza ubwo amenye ko amazi nyakuri aboneka i Golgotha, aho Yesu yapfiriye, akaba ari yo atanga ihumure n’ubugingo budashira.

Yagize ati: “Amazi y’i Golgotha ni indirimbo igaragaza ukuri k’umusaraba wa Yesu Kristo, aho nerekana ko ari we soko y’ubugingo buhoraho. Ni urugendo rw’umuntu wari ufite inyota y’umwuka wagerageje kuyimara mu by’isi ariko ntibimuhaze, kugeza amenye ko amazi nyakuri ari kuri Golgotha.”

Avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye ari kumwe n’umuvandimwe we Apostle Paul Bisengo, mu bihe byimbitse byo gusenga no kwegera Imana. Icyo gihe ngo bari bafite inyigisho bahawe n’umubyeyi wabo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ni gute waba inshuti y’Imana?”

Nk’uko abivuga, ibi byatumye umuryango wabo wose ugira inyota ikomeye yo kumenya Imana mu buryo bwimbitse, kuva ku bato kugeza ku bakuru, bashaka gusobanukirwa uko ikora, ubugari bwayo n’ubushake bwayo mu buzima bw’abantu.

Aimée Micomyiza yakomeje avuga ko icyo gihe cyari igihe cyo kwitekerezaho no kwibaza ukuri imbere y’Imana, aho baje gusobanukirwa ko kuba inshuti y’Imana bisaba umutima ukeye, kwirinda ibishobora kuwuhungabanya no kurinda umutima kuko ari ho ubugingo bukomoka.

Yagize ati: “Twamenye akamaro ko kurinda ibitekerezo byacu kuko ari ho inzozi n’icyerekezo byacu bishobora kwibwa, ndetse no gukoresha neza umwanya wacu kuko umwanya duha Imana ugaragaza urukundo tuyifitiye. Uko umuntu arushaho kwegera Imana, ni ko irushaho kumuyobora no kumushyira mu migambi yayo.”

Avuga ko kutita kuri ibyo bishobora gutuma umuntu azenguruka mu buzima atagira impinduka, kuko aba yibwe mu buryo bw’umwuka. Ibi byose ngo byatumye barushaho gusobanukirwa agaciro k’umusaraba wa Yesu i Golgotha, bikaba byaratumye bagira umutwaro wo kubwira isi ubutumwa bw’agakiza.

Aimée Micomyiza yagaragaje icyifuzo cye ku bazumva iyi ndirimbo, avuga ko basobanukirwa ko nta kindi cyuzuza umutima w’umuntu uretse Imana. Ati: “Ndifuza ko abazumva iyi ndirimbo basobanukirwa ko nta kindi cyuzuza umutima w’umuntu uretse Imana. Nifuza ko bamenya kwibwiza ukuri bakareba aho bahagaze mu buzima bwabo bw’umwuka, bagafata icyemezo cyo kwegera Imana by’ukuri.”

Akomeza avuga ko “Amazi y’i Golgotha” asobanura ubuzima bushya, amahoro, icyizere, kuzuzwa no kongera imbaraga mu buzima bw’umuntu uhuye n’Imana. Yongeraho ko iyi ndirimbo igenewe by’umwihariko abatari bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, ndetse n’abamaze kumwakira kugira ngo bakomeze kwisuzuma buri munsi no kuguma mu kwezwa kwe, kuko Yesu ari isoko y’ubugingo.

Yifashishije Bibiliya, yagize ati: “Zaburi 51:9 igira iti ‘Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru.’ Na Yohana 4:14 na ho havuga ko unywa amazi Yesu atanga atazongera kugira inyota iteka ryose, ahubwo azahinduka isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

Ku bijyanye n’ibyo abakunzi be bakwitega muri uyu mwaka wa 2026, Aimée Micomyiza avuga ko ateganya gukomeza gukora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwubaka abantu, bubafasha kwegera Imana no kumenya ukuri kwayo.

Avuga ko abakunzi be bazategerezaho indirimbo nshya, ubuhamya n’inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, ndetse n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko intego ye ari uko umuziki we utaba uwo kwidagadura gusa, ahubwo ube igikoresho gifasha abantu guhindura ubuzima bwabo, bakamenya Imana kandi bakagirana na Yo ubusabane nyabwo.

Micomyiza yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Amazi y'i Golgotha"

Apostle Paul Bisengo, musaza wa Aimée Micomyiza, yagize uruhare runini mu iyandikwa ry' indirimbo "Amazi y’i Golgotha"

Indirimbo nyinshi za Aimée Micomyiza yazandikanye n'abavandimwe be Apostle Paul Bisengo na Kaneza Eric witabye Imana mu bihe bishize

Micomyiza Aimée yateguje indirimbo nshya nyinshi zihembura ubugingo

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMAZI Y'I GOLGOTHA" YA AIMEE MICOMYIZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...