InyaRwanda ifite amakuru yizewe
avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.
Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we kubera ko atabonetse, ni
mu gihe Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko nawe
atabonetse.
Ishimwe Vestine na Idrissa bakoze
ubukwe mu birori bikomeye byabaye ku wa 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference
Arena, nyuma yo kwemera kubana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma y’umwaka urenga gato bakoze
ubukwe, umubano wabo wageze aho Vestine yitabaza inkiko, asaba gutandukana
n’umugabo we.
Amakuru InyaRwanda yahawe n’umwe mu
bazi iby’uru rubanza avuga ko Idrissa yamenyeshejwe n’urukiko ko yarezwe na
Vestine.
Amakuru avuga ko Vestine yaba
yarageze ku mwanzuro wo gusaba gutandukana n’umugabo we kubera ibintu
bitandukanye batumvikanagaho.
Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe
avuga ko Idrissa atifuza ko uyu mubano urangira binyuze muri gatanya.
Vestine
yari yaraciye amarenga ku buzima bwe bwite
Mbere y’uko amakuru y’uru rubanza
amenyekana, Ishimwe Vestine yari yarigeze gusangiza abamukurikira ubutumwa
bwatumye benshi bibaza ku buzima bwe bwite.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, nyuma
y’amezi make gusa akoze ubukwe, Vestine yanditse ubutumwa burebure ku mbuga
nkoranyambaga, agaragaza ko atanyuzwe n’ubuzima yarimo ndetse ko yicuza amwe mu
mahitamo yakoze.
Yavuze ko ubuzima yari abayeho icyo
gihe atari bwo yahisemo, ko yari ari mu bihe bikomeye kandi ko yari yaragize
amahitamo atari meza.
Yagize ati: “Uyu munsi ubuzima
mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko
nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko nta kundi. Imana yemera ko ibintu
bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera
kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Vestine kandi yavuze ko igihe
kizaza naramuka agize undi mugabo bahisemo kubana, azabanza kumumenya neza,
akamenya umuryango we ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwe.
Ati: “Ubutaha ninjya guhitamo
umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri
kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Ubutumwa bwe bwatumye bamwe mu
bamukurikira bibaza niba hari ikibazo gikomeye yari arimo kunyuramo, nubwo icyo
gihe nta bisobanuro birambuye yatanze ku byari byatumye yandika ayo magambo.
Nyuma y’igihe gito yari amaze
gutangaza ubwo butumwa, Vestine yabusibye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bindi byagaragaye nyuma y’ubwo
butumwa, ni uko amafoto menshi ya Vestine n’umugabo we Idrissa yari asanzwe
kuri Instagram ye yaje kuburirwa irengero.
Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranaga
ubuzima bw’uyu muhanzikazi bibaza niba hari ibibazo byari bitangiye kuvuka mu
muryango we.
Nubwo bimeze bityo, icyo gihe
Vestine ntiyigeze atangaza ku mugaragaro ko yatandukanye n’umugabo we cyangwa
ko yaba yaritabaje inkiko.
Ubu noneho inyandiko zagejejwe mu
rukiko ni zo zigaragaza ko umubano wabo uri mu maboko y’Urukiko.
Ishimwe Vestine azwi cyane mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze imyaka akorana na murumuna we
Kamikazi Dorcas. Muri iki gihe, bomi batuye muri Canada.
Bombi bazwi cyane mu muziki wa
Gospel, aho bagiye bakora ibitaramo n’indirimbo zitandukanye zabagize bamwe mu
bahanzi bakomeye muri uru rwego mu Rwanda.
Ubuzima bwabo bw’umuziki bwagiye
bukurikiranwa cyane n’abakunzi babo, ndetse n’ubuzima bwite bwa Vestine bwaje
kwitabwaho cyane ubwo yakoraga ubukwe na Idrissa mu 2025.
Ubu, nyuma y’umwaka urenga gusa,
Vestine yamaze kwitabaza urukiko asaba ko ahabwa gatanya ya burundu n’umugabo
we.
Itegeko
rishya ryongereye impamvu zishingirwaho mu gusaba ubutane
Itegeko rigenga abantu n’umuryango
ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho impamvu nshya zishobora gutuma
umwe mu bashyingiranywe asaba urukiko kubatandukanya burundu.
Ingingo ya 248 y’iri tegeko ivuga
ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane, ashingiye ku mpamvu
ziteganywa n’amategeko.
Mu mpamvu zisanzwe harimo
ubusambanyi, kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta mpamvu ifite
ishingiro mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha gisebeje no kwanga
gutanga ibitunga urugo.
Iri tegeko rishya kandi
ryongereyeho izindi mpamvu, zirimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri, ku mitekerereze,
ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire
ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe usaba ubutane.
Harimo kandi imyitwarire ibangamiye
umwana bahuriyeho bombi, cyangwa umwana w’urega cyangwa w’uregwa.
Indi mpamvu nshya iteganywa ni
igihe abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana
uhereye igihe bashyingiriwe, nta mpamvu ifite ishingiro ihari.
Itegeko kandi riteganya ko umwe mu
bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane iyo kubana kwabo bitagishobotse kubera
indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe muri bo.
Mu zindi mpamvu zari zisanzwe
zishobora gutuma abashyingiranywe batana, harimo ihohoterwa rishingiye ku
gitsina ndetse no kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo.
Bivuze ko mu gihe urukiko rusuzuma ubusabe bw’ubutane, rureba impamvu zatanzwe n’usaba ubutane, ibimenyetso bihari ndetse n’ibisobanuro by’uruhande arega, mbere yo gufata umwanzuro.

