Kuri uyu wa Gatatu ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro
nibwo hagombaga gukomeza Urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe
Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) by’umwana
wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize aribwo
rwagombaga gusomwa ariko bigasubikwa bitewe n’uko hari inyandiko nshya yari
yashyizwe muri ‘system’ y’Urubanza bituma ruzongera kuburanishwa kugira ngo
nayo irebweho.
Urubanza rwagomba kuba mbere ya Saa Sita ariko
rushyirwa saa Cyenda bitewe n’uko uwunganira mu mategeko Ishimwe Vestine atari
ahari. Kera kabaye Umucamanza yatangiye iburanisha ariko hahita hasangwa
uruhande rwa Ishimwe Vestine rutarashyize muri system icyemezo cy’amavuko cy’umwana
uzapimwa DNA. Umucamanza yavuze ko nubwo uruhande rw’uyu muhanzikazi rwemeye ko
hapimwa DNA ariko ko rutategeka ko bikorwa kandi nta cyemezo kigaragaza ko koko
uwo mwana ahari.
Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Vestine rucibwa
amande y’ibihumbi 200 Frw bitewe n’uko ibi byo kudashyira muri system icyemezo
cy’amavuko cy’umwana ari ugutinza urubanza nta mpamvu.
Uwunganira mu mategeko Idrissa Ouedraogo yavuze ko
beretswe ifoto y’umwana imwe kandi ko nayo itagaragara neza bityo ko
batanyuzwe. Mu iburanishwa ryabereye mu muhezo bari basabye ko Ouedraogo
yakerekwa amafoto y’umwana dore ko ataramubona kuva yavuka.
Iburanishwa ryimuriwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha saa Tanu ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
