Iyi
ndirimbo itegerejwe mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse ibisabwa byose byamaze
gukorwa. Yatwaye akayabo k'amafaranga ahanini bijyanye n'ikorwa ryayo kuri
Audio, ndetse n'urugendo rw'ifatwa ry'amashusho.
Mu
kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kivumbi King yasobanuye ko ari umugisha
ukomeye yagize mu buzima bwe, kuko kuba yaragize uruhare mu kwandika indirimbo
Bruce Melodie yakoranye na Diamond atari ibintu afata nk'ibyoroheje.
Yavuze
ko Bruce Melodie amwubaha nka Mukuru we, kandi abifata nk'inzira yo gufungura amarembo
ye mu muziki. Ati "Urumva nabyo nabyita umugisha kubera y'uko iyo ubonye
Mukuru wawe nka Bruce Melodie yanaguhaye umwanya wo kuganira nawe ubwabyo biba
bihagije. Indirimbo ubwayo nta byinshi nayivugaho nisohoka nibwo wenda
tuzayiganiraho."
‘Pom
Pom’ ni indirimbo y’inkuru ikomeye, ikaba yarakorewe mu Rwanda no muri Tanzania
mu gihe cy’iminsi ine, aho yatwaye arenga ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika
mu kuyitunganya gusa.
Amakuru
agera kuri InyaRwanda, yemeza ko Diamond Platnumz nawe yahawe amadorali
ibihumbi 50 [66,500,000 Frw] kugira ngo akorane na Bruce Melodie ku mushinga
w’iyi ndirimbo.
Ni
amashusho yagaragayemo ababyinnyi barenga 40, abakobwa b’imideri (vixens) 10,
icyuma cyakozwe mu buryo budasanzwe kirimo umuriro ucirwa hejuru
(pyrotechnics), ndetse n’imodoka zihenze 6, byose bikaba byaratumye iyi
ndirimbo itegurwa ku rwego rwo hejuru, ikaba iri mu zitegerejwe n’abakunzi
b’umuziki muri Afurika.
Sacha
Vybz wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho, aherutse kubwira Ikinyamakuru Big
Eye ko iyi ndirimbo ‘Pom Pom’ izasohoka mu byumweru biri imbere.
Abari
bayoboye imirimo yo gukora iyi ndirimbo, basezeranya ko izaba ari amashusho
y’igitangaza, azongera gushyira Afurika ku ruhando rw’isi mu bijyanye n’ubwiza
bw’amashusho y’indirimbo.
Sasha
Vybz ni umwe mu bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu Karere
k’Afurika y’Iburasirazuba. Yasoje amasomo ye mu bijyanye na filime muri Afurika
y’Epfo aho yize hamwe na Clarence Peters wo muri Nigeria.
Kivumbi
King yatangaje ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yarandikiye indirimbo The
Ben na Diamond
Kivumbi
yavuze ko azahora ashima amahirwe yahawe na Bruce Melodie yo gukora ku mushinga
ukomeye nk’uyu
Kivumbi
yari muri Tanzania, ubwo Bruce Melodie na Diamond baganiraga
KANDA
HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIVUMBI KING