Ishimwe rya Kivumbi King kuri Bruce Melodie na Diamond yandikiye indirimbo- VIDEO

Imyidagaduro - 18/06/2025 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ishimwe rya Kivumbi King kuri Bruce Melodie na Diamond yandikiye indirimbo- VIDEO

Umuraperi uri mu bakomeye muri iki gihe, Kivumbi King yabikubiye mu ijambo rimwe avuga ko ari 'umugisha' udasanzwe yagize mu rugendo rwe rw'umuziki nyuma y'uko arambitse ikiganza ku ndirimbo 'Pom Pom' ya Bruce Melodie ndetse na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Iyi ndirimbo itegerejwe mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse ibisabwa byose byamaze gukorwa. Yatwaye akayabo k'amafaranga ahanini bijyanye n'ikorwa ryayo kuri Audio, ndetse n'urugendo rw'ifatwa ry'amashusho.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kivumbi King yasobanuye ko ari umugisha ukomeye yagize mu buzima bwe, kuko kuba yaragize uruhare mu kwandika indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Diamond atari ibintu afata nk'ibyoroheje.

Yavuze ko Bruce Melodie amwubaha nka Mukuru we, kandi abifata nk'inzira yo gufungura amarembo ye mu muziki. Ati "Urumva nabyo nabyita umugisha kubera y'uko iyo ubonye Mukuru wawe nka Bruce Melodie yanaguhaye umwanya wo kuganira nawe ubwabyo biba bihagije. Indirimbo ubwayo nta byinshi nayivugaho nisohoka nibwo wenda tuzayiganiraho."

‘Pom Pom’ ni indirimbo y’inkuru ikomeye, ikaba yarakorewe mu Rwanda no muri Tanzania mu gihe cy’iminsi ine, aho yatwaye arenga ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika mu kuyitunganya gusa.

Amakuru agera kuri InyaRwanda, yemeza ko Diamond Platnumz nawe yahawe amadorali ibihumbi 50 [66,500,000 Frw] kugira ngo akorane na Bruce Melodie ku mushinga w’iyi ndirimbo. Amashusho yayo yatunganyijwe n’ikigo Savy Films cya Sasha Vybz, umwe mu bayoboye amashusho b’ibyamamare muri Afurika.

Ni amashusho yagaragayemo ababyinnyi barenga 40, abakobwa b’imideri (vixens) 10, icyuma cyakozwe mu buryo budasanzwe kirimo umuriro ucirwa hejuru (pyrotechnics), ndetse n’imodoka zihenze 6, byose bikaba byaratumye iyi ndirimbo itegurwa ku rwego rwo hejuru, ikaba iri mu zitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Afurika.

Sacha Vybz wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho, aherutse kubwira Ikinyamakuru Big Eye ko iyi ndirimbo ‘Pom Pom’ izasohoka mu byumweru biri imbere.

Abari bayoboye imirimo yo gukora iyi ndirimbo, basezeranya ko izaba ari amashusho y’igitangaza, azongera gushyira Afurika ku ruhando rw’isi mu bijyanye n’ubwiza bw’amashusho y’indirimbo.

Sasha Vybz ni umwe mu bakomeye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yasoje amasomo ye mu bijyanye na filime muri Afurika y’Epfo aho yize hamwe na Clarence Peters wo muri Nigeria.

Kivumbi King yatangaje ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yarandikiye indirimbo The Ben na Diamond 

Kivumbi yavuze ko azahora ashima amahirwe yahawe na Bruce Melodie yo gukora ku mushinga ukomeye nk’uyu 

Kivumbi yari muri Tanzania, ubwo Bruce Melodie na Diamond baganiraga

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIVUMBI KING



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...