Amakuru agera ku inyaRwanda.com aremeza ko Ishimwe
Kevin yahawe Miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda agasinya amasezerano y'imyaka
2 muri Gasogi United iherutse gusezerera abari abakinnyi bayo 11.
Mu mwaka ushize w'imikino, Ishimwe yakiniye
amakipe abiri, aho yatangiriye muri SC Kiyovu, akaza gutandukana nayo mu
Ukuboza 2021, biturutse ku kutumvikana ku mafaranga y'uduhimbazamusyi.
Muri Gashyantare 2022, Ishimwe yakomereje umwuga
we muri Rayon Sports, aho yasinye gukina mu gihe cy'igice cya kabiri cya
shampiyona (Phase retour), akanatsindira Rayon Sports kimwe mu bitego 3
byayifashije kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy'amahoro, bahigitse
Police FC.
Aya makipe y'abakeba Ishimwe Kevin aheruka
gukinira, yayanyuzemo nyuma yo kwirukanwa na APR FC muri 2020, aho yari yageze
avuye muri AS Kigali, ariko akirukanwa adasoje amasezerano, azira kutitwara nea
kuri Adil Erradi utoza APR FC.
Usibye kuba Ishimwe atavugirwamo, bituma ashinjwa
imyitwarire idahwitse kenshi, ni umwe mu banyempano beza bagaragara mu mupira
w' u Rwanda, aho akundwa na benshi kubera amacenga ye yihuta ndetse n'uburyo
atanga imipira yorohera ba rutahizamu gutsinda (Assists).
Biteganijwe ko mu mwaka utaha w'imikino Ishimwe
Kevin azafasha ubusatirizi bwa Gasogi United izaba itozwa n'umunya-Misiri, Adel
Abderahman uri bwerekanwe nk'umutoza mushya wa Gasogi United kuri uyu wa mbere.