Ishimwe Fiston niwe watsinze igitego rukumbi mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25 mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Poilice FC bikayisubiza ku mwanya wa mbere n’amanota 59.
Aganira n’InyaRwanda mu kiganiro Game Changer, Ishimwe Fiston yavuze ko 70% igikombe kiri mu biganza bya Rayon Sports ndetse yizeza abafana gutanga imbaraga ze kugira ngo bagere ku gikombe cya shampiyona.
Ishimwe Fiston yagize ati “Birashoboka cyane kuko aho tugeze ubu navuga ko 70% igikombe tugifite. Abakunzi ba Rayon Sports nababwira ko imbaraga nyinshi tugiye kuzishyira mu mikino itatu isigaye. Tugomba gusoza iyi mikino turi hejuru uko byagenda kose.
Igitego cya Ishimwe Fiston cyatumye Raypn Sports yongera kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho, ifite amanota 59 ikaba irusha APR FC ya kabiri inota rimwe gusa.