Ishimwe Fiston wari umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports agiye kuyitera umugongo

Imikino - 07/07/2024 8:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Ishimwe Fiston wari umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports agiye kuyitera umugongo

Ishimwe Fiston umaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, ashobora gusinyira AS Kigali kuri uyu wa mbere.

Ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo itegura umwaka w'imikino. Ni imyitozo yagaragayemo umukinnyi Ishimwe Fiston ukina mu kibuga hagati asatira. 

Uyu musore wari usanzwe ari umukinnyi wa APR FC ariko ari intizanyo muri Marine FC,  abantu benshi batunguwe no kumubona mu myitozo  kuko inkuru ye muri Rayon Sports itari yaravuzwe. 

Fiston wari wasabwe na Uwayezu Jean Fidele ko yaza mu myitozo, nyuma y'uko ikipe ya AS Kigali imubonye yahise inya mu biganiro byimbitse n'uyu musore w'i Gatsibo. 

Rayon Sports isa naho yishimiye gusinyisha uyu musore, ariko ikaba mu biganiro yagiranye na Ishimwe Fiston batarigeze bahuza. 

AS Kigali uyu musore yari amaze umwaka akinira yahise ijya mu biganiro byimbitse n'uyu musore, ndetse Ishimwe Fiston ibyo ari kwifuza AS Kigali nayo ikaba iri kwemera kubimuha. 

Ku makuru InyaRwanda ifite ni uko bigendanye n'ibiganiro uyu musore wamenyekaniye muri Marine FC ashobora gusinyira ikipe ya AS Kigali bitarenze saa 12:00 PM zo kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga. 

Ntabwo ari ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ziri kuvugana n'uyu musore gusa kuko ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports nazo zegereye uyu musore nubwo ibyo batanga bidahura n'ibyo ashaka.

Ishimwe Fiston yamenyekaniye cyane mu ikipe ya Marine FC 

Yavuye muri Marine FC ajya muri APR FC 

Ishimwe Fiston yari amaze umwaka akinira AS Kigali ashobora kongeramo amasezerano 

Ishimwe Fiston ashobora kudakora imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...