Ishimwe Clement washinze Kina Music agiye gusohora Album ye ya mbere yise ‘Legacy’

Imyidagaduro - 27/02/2026 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Ishimwe Clement washinze Kina Music agiye gusohora Album ye ya mbere yise ‘Legacy’

Ishimwe Karake Clement, washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Legacy’, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze ari ku ruhembe rw’abatunganya indirimbo (Music Production) mu Rwanda.

Ni itangazo ryatunguranye kuri benshi, kuko Ishimwe asanzwe amenyerewe inyuma y’imbaho z’akazi, aho yubatse izina nk’umwe mu batunganya indirimbo bafite uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda. Ubu noneho yahisemo gusohoka mu gicucu, akavuga amateka ye mu buryo bw’indirimbo.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, Ishimwe yavuze ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo zigaruka ku buzima bwe n’urugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.

Yemeje ko mu ndirimbo zizayigaragaraho harimo iyitwa “Bella”, yakoranye na Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba, ikazaba ari yo ibimburira izindi gusohoka mu minsi iri imbere.

Yatangiye gucuranga afite imyaka 7

Ishimwe yasobanuye ko urugendo rwe mu muziki rwatangiye kera akiri umwana muto. Ati: “Natangiye kugerageza gucuranga Piano mfite imyaka irindwi y’amavuko.” Icyo gihe, ngo ntiyari azi ko ari intangiriro y’inzira ndende yari igiye kumugira umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka isura y’umuziki nyarwanda w’iki gihe.

Avuga ko kuva icyo gihe “Urugendo rurerure rw’ubuzima rwaratangiye.” Urugendo rwanyuze mu bihe bitandukanye, birimo gutsinda no gutsindwa, kwiga, kugerageza no kwihangana. Ariko byose ngo byamubereye amasomo.

Uyu mu Producer avuga ko ubu hashize imyaka 20 atunganyije indirimbo ye ya mbere nk’uwabigize umwuga. Ati: “Iyo ntambwe yabaye iy’urugendo, ibindi ni amateka.”
Gushinga Kina Music no kuzamura impano

Mu rugendo rwe, Ishimwe yafashe icyemezo gikomeye cyo gushinga Kina Music, inzu yafashije kuzamura no gutyaza impano z’abahanzi benshi bageze kure mu muziki nyarwanda.

Muri abo harimo Christopher Muneza wamamaye nka Christopher, Faycal Kode, itsinda rya Dream Boys, Aline Gahongayire, Tom Close, Igor Mabano n’abandi benshi.

Uretse kuba yarabafashije mu gutunganya indirimbo, yagize n’uruhare mu gutegura ibikorwa byabo, kububakira izina no kubahuza n’isoko ryagutse ry’umuziki. Ni umwe mu bantu bake bashobora kuvugwaho kuba baragize uruhare mu guhindura uburyo umuziki ukorwa no kumenyekanishwa mu Rwanda.

‘Legacy’, Album ivuga amateka ye

Album ‘Legacy’ avuga ko izaba ari igitabo cy’ubuzima bwe mu buryo bw’amajwi. Izagenda ivuga inkuru ye kuva ku ndirimbo ya mbere yakoze, kugeza ku ndirimbo ya nyuma izayisoza.

Ati: “Uyu mwaka nzashyira hanze Album yanjye ya mbere yitwa ‘Legacy’.” Yongeraho ko ari impano aha abakunzi b’umuziki, abahanzi bakoranye, n’abamushyigikiye mu myaka 20 ishize.

Indirimbo “Bella” izaba ari intangiriro y’urwo rugendo rushya, aho Ishimwe atazaba ari inyuma y’utundi dukoresho twa ‘studio’ gusa, ahubwo akazaba ari mu isura igaragara y’umushinga.

Ku bamukurikiranye imyaka yose, ‘Legacy’ si Album isanzwe; ni icyemezo cyo gushyira ku murongo amateka y’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda.

Mu minsi iri imbere ni bwo hazamenyekana itariki nyayo iyi Album izasohokeraho, ariko icyizere ni cyose ko izaba ari umushinga ugaragaza ubunararibonye, amateka n’umurage Ishimwe Karake Clement asize kandi agikomeje kubaka mu muziki nyarwanda.

 

Ishimwe Karake Clement agiye gusohora Album ye ya mbere yise ‘Legacy’ mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Ishimwe Clement, yavuze ko ‘Legacy’ izagaruka ku rugendo rwe rwose nk’umutunganya indirimbo

Ishimwe Clement yatangiye gucuranga Piano afite imyaka 7, ubu akaba ari kwizihiza imyaka 20 ari Producer wabigize umwuga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...