Ni ibikubiye mu gitabo cyanditswe na Ntungwanayo Bernard na Ruterana Fernand Sauveur kiswe The Hidden Secrets of Yehoshua (Jesus) and the Library of God, cyamuritswe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 i Kigali.
Iki gitabo kigizwe n’ibice 20, kikaba gihuza
ubushakashatsi ku iyobokamana, amateka y’uruhererekane rw’imibereho y’abantu,
inyandiko za kera, indimi, filozofiya, siyansi, politiki, imibano n’ububanyi
n’amahanga.
Abanditsi bavuga ko intego yabo ari ugushishikariza
abantu gusubira ku masoko ya kera no kugereranya inyandiko zitandukanye, aho
kwemera ibisobanuro by’imyemerere uko byagiye bisobanurwa gusa.
Mu gitabo, bakoresha imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya
irimo Gutegeka kwa Kabiri 29:29, Yeremiya 6:16 na Yohana 8:32, bayifashisha mu
kugaragaza akamaro ko gushakisha ukuri, gusubira ku masoko ya kera no gusuzuma
ibyo abantu bigishijwe.
Banasesengura inyandiko za kera zirimo Igitabo cya
Henoki, Igitabo cya Yubile, Igitabo cya Yasheri, Daniyeli, 2 Esdras, Baruki na
Mets'hafe Kidan, bakazihuza n’ingingo zirimo Mesiya, ubuhanuzi, urubanza,
kalendari, amategeko, ubwami, ibihe bya nyuma ndetse n’uwitwa Umwana w’Umuntu.
Abanditsi ariko bashimangira ko kuba izo nyandiko ziri
mu gitabo bitavuze ko zifatwa nk’Ibyanditswe Byera bifite ububasha bumwe mu
madini yose. Bavuga ko hakwiye kubanza gusuzumwa inkomoko yazo, igihe
zandikiwe, indimi zakoreshejwe n’imiterere y’amateka y’igihe zandikiwemo.
Yehoshua ashyirwa mu byiciro bitandukanye
Kimwe mu bice by’ingenzi by’iki gitabo cyibanda kuri
Yehoshua, uzwi cyane nka Yesu cyangwa Yezu.
Abanditsi bamurebera mu byiciro bitandukanye birimo
Mesiya, Umwana w’Umuntu, umucamanza, umwami ndetse n’umutambyi mukuru ukurikije
gahunda ya Melikisedeki.
Izi ngingo bazihuza n’imirongo yo mu bitabo bya
Matayo, Yohana, Daniyeli, Mariko, Luka n’Abaheburayo, bagasuzuma uburyo
umwirondoro wa Yehoshua wagiye usobanurwa mu nyandiko zitandukanye no mu
migenzo y’amadini.
Ibindi bice by’igitabo bigaruka ku Bwami bw’Imana,
ubuzima bw’umwigishwa, umuryango w’abizera, agakiza n’izuka, ndetse n’ibibazo
birebana n’amategeko, isezerano, ubutabera bw’Imana n’inkomoko y’ikibi.
Afurika ihabwa umwanya mu bushakashatsi
Iki gitabo kandi kigaruka ku ruhare rwa Afurika mu
mateka y’idini. Abanditsi bakoresha izina Alkebulan bavuga kuri Afurika,
banasesengura ibyo babona nk’amateka y’ihagarikwa cyangwa guhishwa kw’ukuri.
Bahuriza hamwe iyi ngingo n’ingaruka za filozofiya
y’Abagiriki, ubutegetsi bw’Abaroma ndetse n’uruhare rwa Afurika mu mateka
y’imyemerere.
Basaba kandi ko amateka ya Afurika, ubumenyi n’umurage
w’umuco byongera kwitabwaho, cyane cyane mu bushakashatsi ku nkomoko
y’imyemerere n’amateka y’abantu.
Bavuga ko intego atari ugusimbuza umuco umwe n’undi,
ahubwo ari ugushishikariza abantu gukora ubushakashatsi bwigenga, gusoma
amasoko atandukanye no kugereranya ibitekerezo.
Igitabo gihuza imyemerere n’imiyoborere
Mu bindi bice, abanditsi basuzuma umubano hagati
y’ubuyobozi bw’igihugu, inshingano z’abayobozi n’ubuyobozi bw’Imana.
Bashingira ku gitekerezo cy’uko ubuyobizi bukwiye
gukorera abaturage bose, bugaharanira ubutabera, ukuri, amahoro n’imibereho
myiza.
Banenga imigenzo imwe n’imwe y’amadini n’inzego zagiye
zishingwa n’abantu, cyane cyane igihe, nk’uko babibona, imigenzo cyangwa
inyungu z’inzego bishobora gusimbura amabwiriza y’Imana.
Abanditsi bavuga ko iyi nyigisho igamije gutera
abasomyi gutekereza no kuganira ku nshingano z’abayobozi, imiterere y’inzego
z’amadini n’uburyo abantu bashobora gusubira ku nkomoko y’Ibyanditswe.
Mu myumvire yabo, ibiganiro nk’ibi bishobora kugira
uruhare mu guteza imbere ukuri, ubutabera, amahoro no kurwanya inzangano,
akarengane, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iki gitabo cyasohowe na INTAHEY’UKURI KWA AFURIKA,
inzu y’Abanyafurika igamije kubungabunga
urwibutso, guteza imbere ubumenyi no kugarura agaciro k’ukuri kw’amateka
n’umurage wa Afurika.
Iyi nzu yibanda ku bitabo bivuga ku mateka, umuco,
ubumenyi, iby’umwuka, iyigamana, filozofiya, siyansi, politiki, imibano,
ububanyi n’amahanga n’amateka y’uruhererekane rw’imibereho y’abantu.
Abanditsi basoza bavuga ko The Hidden Secrets of
Yehoshua (Jesus) and the Library of God ari ubutumire bwo gusubira ku masoko ya
kera, gusoma, kugereranya inyandiko no gukora ubushakashatsi.
Banemera ko ibibazo birebana n’inyandiko za kera, amateka ya Bibiliya na tewolojiya bisaba ubushakashatsi bwimbitse, bityo ko ibivugwa muri iki gitabo bikwiye gukomeza gusuzumwa n’abashakashatsi n’inzobere muri ibyo byiciro.

Ntungwanayo Bernard na Ruterana Fernand Sauveur bamuritse igitabo gishya gisesengura imyemerere, inyandiko za Bibiliya za kera, amateka y’amadini, indimi n’umuco
