Isesengura ku myemerere, Bibiliya n’amateka y’amadini

Iyobokamana - 19/09/2026 10:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Isesengura ku myemerere, Bibiliya n’amateka y’amadini

Hakozwe isesengura ku myemerere, inyandiko za Bibiliya za kera, amateka y’amadini, indimi n’umuco, mu rwego rwo gufasha abasomyi kongera gusuzuma inkomoko y’imyemerere n’uburyo inyandiko za kera zagize uruhare mu mateka y’idini.

Ni ibikubiye mu gitabo cyanditswe na Ntungwanayo Bernard na Ruterana Fernand Sauveur kiswe The Hidden Secrets of Yehoshua (Jesus) and the Library of God, cyamuritswe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 i Kigali.

Iki gitabo kigizwe n’ibice 20, kikaba gihuza ubushakashatsi ku iyobokamana, amateka y’uruhererekane rw’imibereho y’abantu, inyandiko za kera, indimi, filozofiya, siyansi, politiki, imibano n’ububanyi n’amahanga.

Abanditsi bavuga ko intego yabo ari ugushishikariza abantu gusubira ku masoko ya kera no kugereranya inyandiko zitandukanye, aho kwemera ibisobanuro by’imyemerere uko byagiye bisobanurwa gusa.

Mu gitabo, bakoresha imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya irimo Gutegeka kwa Kabiri 29:29, Yeremiya 6:16 na Yohana 8:32, bayifashisha mu kugaragaza akamaro ko gushakisha ukuri, gusubira ku masoko ya kera no gusuzuma ibyo abantu bigishijwe.

Banasesengura inyandiko za kera zirimo Igitabo cya Henoki, Igitabo cya Yubile, Igitabo cya Yasheri, Daniyeli, 2 Esdras, Baruki na Mets'hafe Kidan, bakazihuza n’ingingo zirimo Mesiya, ubuhanuzi, urubanza, kalendari, amategeko, ubwami, ibihe bya nyuma ndetse n’uwitwa Umwana w’Umuntu.

Abanditsi ariko bashimangira ko kuba izo nyandiko ziri mu gitabo bitavuze ko zifatwa nk’Ibyanditswe Byera bifite ububasha bumwe mu madini yose. Bavuga ko hakwiye kubanza gusuzumwa inkomoko yazo, igihe zandikiwe, indimi zakoreshejwe n’imiterere y’amateka y’igihe zandikiwemo.

Yehoshua ashyirwa mu byiciro bitandukanye

Kimwe mu bice by’ingenzi by’iki gitabo cyibanda kuri Yehoshua, uzwi cyane nka Yesu cyangwa Yezu.

Abanditsi bamurebera mu byiciro bitandukanye birimo Mesiya, Umwana w’Umuntu, umucamanza, umwami ndetse n’umutambyi mukuru ukurikije gahunda ya Melikisedeki.

Izi ngingo bazihuza n’imirongo yo mu bitabo bya Matayo, Yohana, Daniyeli, Mariko, Luka n’Abaheburayo, bagasuzuma uburyo umwirondoro wa Yehoshua wagiye usobanurwa mu nyandiko zitandukanye no mu migenzo y’amadini.

Ibindi bice by’igitabo bigaruka ku Bwami bw’Imana, ubuzima bw’umwigishwa, umuryango w’abizera, agakiza n’izuka, ndetse n’ibibazo birebana n’amategeko, isezerano, ubutabera bw’Imana n’inkomoko y’ikibi.

Afurika ihabwa umwanya mu bushakashatsi

Iki gitabo kandi kigaruka ku ruhare rwa Afurika mu mateka y’idini. Abanditsi bakoresha izina Alkebulan bavuga kuri Afurika, banasesengura ibyo babona nk’amateka y’ihagarikwa cyangwa guhishwa kw’ukuri.

Bahuriza hamwe iyi ngingo n’ingaruka za filozofiya y’Abagiriki, ubutegetsi bw’Abaroma ndetse n’uruhare rwa Afurika mu mateka y’imyemerere.

Basaba kandi ko amateka ya Afurika, ubumenyi n’umurage w’umuco byongera kwitabwaho, cyane cyane mu bushakashatsi ku nkomoko y’imyemerere n’amateka y’abantu.

Bavuga ko intego atari ugusimbuza umuco umwe n’undi, ahubwo ari ugushishikariza abantu gukora ubushakashatsi bwigenga, gusoma amasoko atandukanye no kugereranya ibitekerezo.

Igitabo gihuza imyemerere n’imiyoborere

Mu bindi bice, abanditsi basuzuma umubano hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, inshingano z’abayobozi n’ubuyobozi bw’Imana.

Bashingira ku gitekerezo cy’uko ubuyobizi bukwiye gukorera abaturage bose, bugaharanira ubutabera, ukuri, amahoro n’imibereho myiza.

Banenga imigenzo imwe n’imwe y’amadini n’inzego zagiye zishingwa n’abantu, cyane cyane igihe, nk’uko babibona, imigenzo cyangwa inyungu z’inzego bishobora gusimbura amabwiriza y’Imana.

Abanditsi bavuga ko iyi nyigisho igamije gutera abasomyi gutekereza no kuganira ku nshingano z’abayobozi, imiterere y’inzego z’amadini n’uburyo abantu bashobora gusubira ku nkomoko y’Ibyanditswe.

Mu myumvire yabo, ibiganiro nk’ibi bishobora kugira uruhare mu guteza imbere ukuri, ubutabera, amahoro no kurwanya inzangano, akarengane, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gitabo cyasohowe na INTAHEY’UKURI KWA AFURIKA, inzu y’Abanyafurika  igamije kubungabunga urwibutso, guteza imbere ubumenyi no kugarura agaciro k’ukuri kw’amateka n’umurage wa Afurika.

Iyi nzu yibanda ku bitabo bivuga ku mateka, umuco, ubumenyi, iby’umwuka, iyigamana, filozofiya, siyansi, politiki, imibano, ububanyi n’amahanga n’amateka y’uruhererekane rw’imibereho y’abantu.

Abanditsi basoza bavuga ko The Hidden Secrets of Yehoshua (Jesus) and the Library of God ari ubutumire bwo gusubira ku masoko ya kera, gusoma, kugereranya inyandiko no gukora ubushakashatsi.

Banemera ko ibibazo birebana n’inyandiko za kera, amateka ya Bibiliya na tewolojiya bisaba ubushakashatsi bwimbitse, bityo ko ibivugwa muri iki gitabo bikwiye gukomeza gusuzumwa n’abashakashatsi n’inzobere muri ibyo byiciro.

Ntungwanayo Bernard na Ruterana Fernand Sauveur bamuritse igitabo gishya gisesengura imyemerere, inyandiko za Bibiliya za kera, amateka y’amadini, indimi n’umuco



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...