Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi bakunda sinema baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga wabereye muri parikingi y’inyubako ya Grand Pension Plazza mu mujyi wa Kigali aherekanwe na filime Timbuktu.
Uyu muhango wabimburiwe no gusangira bimwe mu binyobwa bya Bralirwa ari n’umwe mu baterankunga b’iki gikorwa, umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Edouard Bamporiki, umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko ari nawe wafunguye iri serukiramuco ku mugaragaro.
Atangiza iri serukiramuco, mu ijambo rigufi cyane yashimangiye ko ari umuhanzi aho mu rurimi rw’icyongereza, mu mirongo 3 tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati, “filime ni ibikorwa si amagambo… Ubuhanzi bunyeganyeza umutima… iyo ugerageje gukurura ifoto cyane, uta umurongo… mfunguye ku mugaragaro iri serukiramuco.”
Bwana Ismael Ntihabose uyobora urugaga nyarwanda rwa sinema we asanga iki ari igihe ngo Afurika yigire, kandi ko sinema ifite uruhare runini muri uku kwigira. Mu ijambo rye, Ismael yagize ati, “iki ni igihe kuri Afurika ngo tuzamure inzego zacu. Iki ni igihe ngo sinema ibe uruganda, ndetse itange umusanzu mu isanduku ya Leta. Iki ni igihe cyo gukora filime nziza. Iki nicyo gihe cyo guhagarika kubeshya abantu. Ibyo bizaba binyuze mu kwiga…”
Ismael kandi yatanze igitekerezo cyo gukora isoko rya sinema nyafurika nk’uko muri Amerika no mu Buhinde bimeze, kandi yemeza ko inzozi ze ari uko iryo soko ryagira izingiro mu Rwanda.
Hon. Edouard Bamporiki ari kumwe mu ifoto y'urwibutso na Senga Tresor (ibumoso), umuyobozi mukuru w'iri serukiramuco, Kennedy Mazimpaka, umuyobozi wungirije w'urugaga nyarwanda rwa sinema ndetse na Ahmed Harerimana, umunyamabanga w'uru rugaga
Kantarama Gahigiri, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’ubusuwisi ukora sinema, ari nawe wongeye kuba umubyeyi w’iri serukiramuco ku nshuro ya 2 nyuma y’umwaka ushize, ubwo yahaga ikaze abaryitabiriye, yagarutse ku kizere abona mu hazaza haryo.
Kantarama yagize ati, “ubwo numvaga ko nzavuga iri jambo, narishimye ariko nanone ngira ubwoba. Narishimye kuko numvaga ko iyi ari inshuro ya 2 iri serukiramuco rigiye kuba. Ariko nagize ubwoba kuko umwaka ushize ubwo nari hano, nahuye n’abantu bo mu muryango wanjye, turavugana bamwe bararira, ariko abenshi bari bishimiye ko iki gikorwa kibereye mu rugo iwabo, mu mutima wa Afurika. Ndatekereza ko mwakeka icyanteye ubwoba. Ubwoba bwanjye, nari kwibaza ikizakurikira… nibazaga nti ese ni iki nzavuga? Ese ubutaha? Ariko nizera ko iri serukiramuco rigiye gukura cyane mu buryo bukomeye ndetse rizaba n’indi myaka myinshi. Turi mu minsi ikomeye. Muri uyu mugoroba, ndagaruka ku kamaro k’ubuhanzi, uguhagararirwa, n’urusobe. Uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku isi bari kurwana no kubona bahagarariwe, abantu bari kwisuganya kugira ngo ijwi ryabo ryumvwe… iyi ni inshingano yacu yo kwerekana uko bikorwa, mureke dufashe abahanzi kwigaragaza.”
Kantarama Gahigiri
Ibrahim ahmed, umukinnyi w’imena wa filime Timbuktu akaba ariwe wari umushyitsi udasanzwe muri iri serukiramuco, wari waje ayihagarariye we yasabye abantu kudahagarika inzozi mu ijambo rigufi cyane yavuze. Ahmed bakunze kwita Pino yagize ati, “Ndabifuriza kuryohewrwa na Timbuktu, ariko ntimuzigere muhagarika kurota, na rimwe!”
Ubwo yabazwaga niba filime yakinnyemo yarerekanwe mu gihugu cya Mali ari nacyo ivugaho, Ahmed yavuze ko kubera ikibazo by’amadini aho intagondwa za Islam zigaruriye igice kinini cy’iki gihugu bigahagarika bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro, n’ubundi ari nabyo iyi filime ivugaho, iyi filime itarerekanwa yo kabone n’ubwo yakunzwe hirya no hino ku isi.
Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ku nshuro ya 2 muri uyu mwaka wa 2016 ryatangiye kuri iki cyumweru. Uretse Edouard Bamporiki wari umushyitsi w'icyubahiro muri uyu muhango, abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bari bitabiriye uyu muhango harimo na Bwana Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga waje umuhango watangiye harimo igikorwa cyo kwerekana filime, ndetse na Arlette Ruyonza wari uhagarariye Minisiteri ya siporo n'umuco.
Iri serukiramuco rizarangira kuwa 6 tariki 12 Weryurwe. aho muri iki cyumweru hazaba ibikorwa byo kwerekana filime bizajya bibera kuri The Office mu Kiyovu kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umuyobozi (director) w'iri serukiramuco Joel Karekezi aha ikaze abitabiriye iri serukiramuco ku nshuro ya 2
Tresor Senga, umuyobozi mukuru (president) w'iri serukiramuco atanga ikaze ku baryitabiriye anakira umushyitsi mukuru
Abari bitabiriye iri serukiramuco bari benshi kandi banyuranye
Ahmed Ibrahim waje ahagarariye filime Timbuktu (uyu ufashe agatabo)
Arthur Nkusi niwe wari uyoboye ibi birori aho yagiye asetsa abantu mu rwenya trwe rusanzwe ruzwi
Aha, abantu barebaga filime Timbuktu
Uhereye ibumoso: Bwana Ismael Ntihabose, Poupoune Sesonga uyobora iserukiramuco rya filime ry'abagore rya Urusaro, Irunga Rongin uzwi muri filime nyarwanda, Arlette Ruyonza wari uhagarariye minisiteri ya siporo n'umuco ndetse na Kantarama Gahigiri