Iri
serukiramuco rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse
n'ahandi harimo Inzira Creative, Camp Kigali na MÖVENPICK Hotel, rikazaba
rifite insanganyamatsiko igira iti "Embracing Time: Holding On. Holding
Together," ishishikariza abantu gutekereza ku kwihangana, ubumwe no gukomeza
gufatana urunana mu bihe Isi ikomeje gucamo.
Abategura
iri serukiramuco bavuga ko bamaze gusoza igikorwa cyo gutoranya abazaryitabira
nyuma yo kwakira ubusabe bw'abahanzi barenga 140 baturutse hirya no hino ku
Isi. Ibi babifata nk'ikimenyetso cy'uko Ubumuntu Arts Festival ikomeje kugenda
yaguka no gukurura abanyabugeni benshi bifuza gusangiza Isi ubutumwa banyujije
mu buhanzi.
Uwashinze
iri serukiramuco akaba n'Umuyobozi waryo mu by'ubuhanzi, Hope Azeda, yavuze ko
insanganyamatsiko y'uyu mwaka ivuga byinshi ku buzima abantu n'Isi muri rusange
barimo kubamo.
Ati:
"Insanganyamatsiko y'uyu mwaka, 'Embracing Time: Holding On. Holding
Together,' igaragaza aho tugeze nk'abantu, nk'imiryango ndetse nk'Isi ikomeje
kwiga uburyo bwo kubana n'urwibutso, ububabare, icyizere n'amahirwe bishobora
kubangikanywa."
Yakomeje
avuga ko kuva iri serukiramuco ryashingwa, intego yaryo yabaye ugukoresha
ubuhanzi nk'ikiraro gihuza abantu baturuka mu mico n'amateka atandukanye.
Ati:
"Binyuze mu ikinamico, imbyino, umuziki, ubuvanganzo n'ibiganiro, tuba
twubaka urubuga abantu bahuriramo bakumva, bakibuka, bagakira ibikomere kandi
bakongera kurota ejo hazaza heza. Turacyafite intego yo gukoresha ubuhanzi mu
kubaka Isi aho ubumuntu butavugwa gusa, ahubwo bunashyirwa mu bikorwa."
Ubumuntu
Arts Festival yashinzwe mu 2015 na Hope Azeda. Mu myaka ishize, ryabaye rimwe
mu maserukiramuco akomeye mu Rwanda, aho ritanga urubuga rw'ibitaramo,
amakinamico, ibiganiro, amahugurwa n'ibindi bikorwa bihuza abanyabugeni
n'abakunzi b'ubuhanzi baturuka mu mpande zitandukanye z'Isi.
Ijambo
"Ubumuntu" risobanura "Kubaho nk'umuntu", ari na yo nkingi
iri serukiramuco ryubakiyeho, aho ryizera ko ubuhanzi bushobora guhuza abantu
bose, kabone n'iyo baba bafite amateka cyangwa inkomoko zitandukanye.
Ibikorwa
bizatangira ku wa 13 Nyakanga 2026 n'umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe
(Mental Health Day) uzabera muri Inzira Creative kuva saa tatu za mu gitondo
kugeza saa saba z'amanywa. Hazabaho amahugurwa, ibiganiro n'ibikorwa
by'ubuhanzi bigamije kugaragaza uruhare ubuhanzi bugira mu guteza imbere
ubuzima bwo mu mutwe.
Ku
wa 14 Nyakanga hazakurikiraho Literature Day, na bwo izabera muri Inzira
Creative kuva saa munani z'amanywa kugeza saa mbiri z'ijoro. Uyu munsi uzahuza
abanditsi, abasizi n'abanyabugeni bakoresha ijambo mu kugeza ubutumwa ku bantu,
binyuze mu gusoma ibihangano, ibiganiro n'ibitaramo.
Ku
wa 16 Nyakanga, ibikorwa bizakomereza muri Camp Kigali ahazabera Ikaze Night
& Music Is Humanity, umugoroba uzaba ugizwe n'umuziki n'ubusabane, ugamije
guhuza abantu binyuze mu njyana zitandukanye z'umuziki.
Iserukiramuco
rizasozwa n'iminsi itatu y'ibitaramo bikuru byiswe Ubumuntu Classic, bizabera
ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 19 Nyakanga,
buri mugoroba guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa yine z'ijoro.
Muri
ibi bitaramo hazitabira amatsinda n'abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga barimo
Afritheatre Collective, MindLeaps, Orly Portal Dance Company, World Pulse
Ensemble, Atsushi Suzuki Crew, Agahozo Shalom, Beyond The Mainstream
Storytellers, Ariel Rikka Dance, Backyard Stories, Inzozi Dance Company,
Khalaha, Matthew Westerby Company, Teatro Azul, Playwright Playhouse, Lumina
Dance Company na Millaz x Faiz Art Hub Foundation.
Mu
myaka ishize, Ubumuntu Arts Festival yabaye urubuga rufasha abantu gutekereza
ku bibazo bireba inyokomuntu birimo kwibuka amateka, gukira ibikomere, amahoro,
kubahana no guteza imbere impinduka nziza mu muryango, hakoreshejwe
amakinamico, umuziki, imbyino, ubuvanganzo n'ubundi buhanzi.
Abategura iri serukiramuco batangaje ko ibikorwa byose bizaba byinjirwamo ku buntu, banatumira abaturage, abanyeshuri, abakora mu rwego rw'ubuhanzi, abanyamakuru, imiryango n'abashyitsi bazaba bari i Kigali kwitabira iri serukiramuco no kuba umwe mu rugendo rw'ubuhanzi ruhuza abantu mu bumuntu.






