Iserukiramuco rya ‘Hip Hop’ rigiye guhuriza i Kigali abahanzi barenga 30

Imyidagaduro - 09/07/2026 5:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Iserukiramuco rya ‘Hip Hop’ rigiye guhuriza i Kigali abahanzi barenga 30

Nyuma y'uko ryitabiriwe ku rwego rushimishije mu 2025, iserukiramuco “I Am Hip Hop Festival” rigiye kugaruka mu isura nshya, aho rizaba rifite insanganyamatsiko yo kurushaho guteza imbere ubuhanzi bwa Hip Hop no guhuza abahanzi bo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Iri serukiramuco rizaba ku wa 28 no ku wa 29 Kanama 2026, ritegurwa na Green Ferry Music, ku bufatanye na Institut français y’i Paris, mu gihe ibikorwa byose bizabera mu Institut Français du Rwanda i Kigali, ifatanyije mu gutunganya no kwakira iri serukiramuco.

Uyu mwaka iri serukiramuco rizahuriza hamwe abahanzi barenga 30 baturuka mu Rwanda, Uganda n'u Burundi, bakora mu nzego zitandukanye zigize umuco wa Hip Hop zirimo kuririmba Rap, Breakdance, Graffiti ndetse no gushushanya no gukora imyambaro ya Streetwear.

Mu cyumweru cyose kibanziriza ibitaramo, aba bahanzi bazitabira ibikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, gusangira ubumenyi, gukorera hamwe indirimbo muri studio ndetse n'ibiganiro bigamije kongerera ubushobozi urubyiruko n'abahanzi bakizamuka.

Ibi bikorwa bizasozwa n'ibirori by'iminsi ibiri bizabera muri Institut Français du Rwanda, aho abazabyitabira bazasusurutswa n'ibitaramo bya Live, amarushanwa n'imbyino za Breakdance, ibikorwa bya Graffiti, kuvangavanga imiziki (DJ Sets), imurikagurisha ry'imideli ya Streetwear ndetse n'ahazagurishirizwa ibihangano bitandukanye (Pop-up Shops), byose bigaragaza ubukire bw'umuco wa Hip Hop.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, abategura iri serukiramuco bavuga ko uyu mwaka batibanze gusa ku myidagaduro, ahubwo banifuza gukemura zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu ruganda rw'ubuhanzi mu karere, zirimo kubura amahirwe yo gukorana hagati y'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, amahugurwa, ubujyanama ndetse n'uburyo burambye bwo guteza imbere impano.

Mu musaruro witezwe muri iri serukiramuco harimo gusohora Album ihuriweho n'abahanzi bo mu karere, gutegura icyegeranyo cy'imyambaro ya Streetwear ndetse no gukora filime mbarankuru (Documentary) izerekana urugendo n'uruhare rwa Hip Hop mu guteza imbere ubuhanzi bwo muri Afurika y'Iburasirazuba.

'I Am Hip Hop' yatangiye mu 2017 ari igitaramo gito cyahuzaga abakunzi ba Hip Hop, ariko kuva mu 2024 ihinduka iserukiramuco ryagutse rihuza ibikorwa bitandukanye by'umuco n'ubuhanzi.

Kuva icyo gihe, rikomeje kugira uruhare mu kubaka umuryango mugari w'abahanzi ba Hip Hop i Kigali, ndetse uyu mwaka rikaba ryaguwe ku rwego rw'akarere kugira ngo rirusheho guhuza no guteza imbere impano zo mu Rwanda, Uganda n'u Burundi.

Abategura iri serukiramuco bagize bati "Mu 2026, I Am Hip Hop Festival igarukanye icyerekezo cyagutse cyo guhuza akarere. Dukomeje intego yo gukoresha Hip Hop nk'igikoresho cyo guteza imbere ubusabane bw'umuco, kongerera ubushobozi abahanzi no kubaka ubufatanye burambye hagati yabo.

Nubwo urubyiruko rufite impano nyinshi, haracyari imbogamizi zirimo kubura amahirwe yo gukorana, kubura ibikorwaremezo, ubujyanama n'amahirwe arambye yo kwiteza imbere."

Bakomeza bavuga ko intego nyamukuru ari ugukomeza gushyira Kigali ku ikarita y'imijyi ifatwa nk'ibigo by'iterambere ry'ubuhanzi muri Afurika, no kubaka umuyoboro uhuza abahanzi ba Hip Hop bo mu karere.

Amarembo y'iserukiramuco azaba afunguye guhera saa cyenda z'amanywa (3:00 PM) kugeza saa tanu z'ijoro (11:00 PM) ku wa 28 no ku wa 29 Kanama 2026.

Amatike yamaze gushyirwa ku isoko, mu gihe abategura batangaje ko urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ruzatangazwa mu minsi iri imbere.

Iri serukiramico rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, ku wa 28 Kanama na 29 Kanama 2026

Umuraperi Romeo Rap Star ari ku rubyiniro muri iki gitaramo cyubakiye ku guteza imbere injyana ya Hip Hop

Umuraperi Icenova ari mu baririmbye muri iri serukiramuco rya Hip Hop mu bihe bitandukanye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...