Iserukiramuco 'Ikirenga' rigiye kuba hitegurwa Kwita izina abana b'ingagi

Imyidagaduro - 05/09/2024 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Iserukiramuco 'Ikirenga' rigiye kuba hitegurwa Kwita izina abana b'ingagi

Iserukiramuco “Ikirenga Culture Tourism Festival " rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, aho ryahujwe n’ibikorwa birimo imikino no guteza imbere inganda ndangamuco mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi wo Kwita Izina abana b’Ingagi, mu muhango uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024.

Ku wa 19 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje ko umuhango wo Kwita Izina wegereje, aho uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku wa 18 Ukwakira 2024.

Ubusanzwe ibirori byo Kwita Izina byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20. Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Iserukiramuco “Ikirenga Culture Tourism Festival " risanzwe ribera mu Karere ka Musanze, aho ritegurwa n’umuryango ‘Ikirenga Art and Cultural Promotion’.

Riba mbere y’uko umunsi wo Kwita Izina ugera, ndetse buri gihe risozwa ku munsi wo Kwita Izina. Kuri iyi nshuro rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2024, ari nabwo hazaba umunsi wo Kwita Izina.

Kuri iyi nshuro rifite umwihariko w’ibitaramo bizakorwa n’abantu batandukanye bazaturuka mu mpande zose z’Isi.

Umuyobozi wa Ikirenga Art and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo nk’umukino uzabera muri sitade ya Musanze, umunsi wahariwe umugore mu guteza imbere inganda ndangamuco n’ibindi.

Ati “Ni bwo bwa mbere iri serukiramuco rigiye kubera muri Sitade habaye umukino w’umupira w’amaguru mu rwego rwo gukangurira abahanzi n’urubyiruko rwo mu nganda ndangamuco n’abandi muri rusange gukunda imikino. Ni ubwa mbere tuzaba dufite umunsi wahariwe abagore muri ‘Creative Industry’ kuri iyi nshuro nabo twabatekerejeho."

Yavuze ko mu gihe iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, bishimira ko rimaze kumenywa n’abantu benshi batandukanye kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bityo bigatuma ubwitabire buba bwinshi byaba ku bahanzi bitabira n’abandi bose muri rusange bashaka kurigana.

Akomeza ati “Binadufasha kuba twabona abafatanyabikorwa kuko abaryitabiriye batuvuga bityo tukamenyekana, rero turishimira ubwinshi bw’abagana iserukiramuco umwaka ku mwaka n’ikigaragaza ko ryaguka."

Iri serukiramuco ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi n'ubwiza nyaburanga.

Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.

Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime zigisha umuco n’amateka y’u Rwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mu muco nyarwanda n’ibindi byinshi.

Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo byumwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.


Iserukiramuco ‘Ikirenge’ rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu hagamijwe guteza imbere inganda ndangamuco mu bice bitandukanye by’igihugu

Iri serukiramuco rigiye kuba hitegurwa umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi, bigiye kuba ku nshuro ya 20

Umuyobozi wa Ikirenga Art and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yatangaje ko mu gihe cy’iminsi itandatu iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu inganda ndangamuco

Mu bihe bitandukanye, iri serukiramuco ryaririmbyemo abahanzi, ndetse hamuritswe ibihangano binyuranye 
Iri serukiramuco rizabera mu Karere ka Musanze kuva ku wa 12 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2024



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...