Ku wa 19 Kanama 2024,
nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje ko umuhango wo Kwita
Izina wegereje, aho uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u
Rwanda, ku wa 18 Ukwakira 2024.
Ubusanzwe ibirori byo
Kwita Izina byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri. Uyu muhango ugiye
kuba ku nshuro ya 20. Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19
ishize zigera kuri 352.
Iserukiramuco “Ikirenga
Culture Tourism Festival " risanzwe ribera mu Karere ka Musanze, aho ritegurwa n’umuryango
‘Ikirenga Art and Cultural Promotion’.
Riba mbere y’uko umunsi
wo Kwita Izina ugera, ndetse buri gihe risozwa ku munsi wo Kwita Izina. Kuri
iyi nshuro rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2024, ari
nabwo hazaba umunsi wo Kwita Izina.
Kuri iyi nshuro rifite
umwihariko w’ibitaramo bizakorwa n’abantu batandukanye bazaturuka mu mpande zose
z’Isi.
Umuyobozi wa Ikirenga Art
and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro
iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo nk’umukino uzabera
muri sitade ya Musanze, umunsi wahariwe umugore mu guteza imbere inganda
ndangamuco n’ibindi.
Ati “Ni bwo bwa mbere iri
serukiramuco rigiye kubera muri Sitade habaye umukino w’umupira w’amaguru mu
rwego rwo gukangurira abahanzi n’urubyiruko rwo mu nganda ndangamuco n’abandi
muri rusange gukunda imikino. Ni ubwa mbere tuzaba dufite umunsi wahariwe
abagore muri ‘Creative Industry’ kuri iyi nshuro nabo twabatekerejeho."
Yavuze ko mu gihe iri
serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, bishimira ko rimaze kumenywa n’abantu
benshi batandukanye kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bityo bigatuma
ubwitabire buba bwinshi byaba ku bahanzi bitabira n’abandi bose muri rusange bashaka
kurigana.
Akomeza ati “Binadufasha
kuba twabona abafatanyabikorwa kuko abaryitabiriye batuvuga bityo
tukamenyekana, rero turishimira ubwinshi bw’abagana iserukiramuco umwaka ku
mwaka n’ikigaragaza ko ryaguka."
Iri serukiramuco
ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe
abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo,
ururimi n'ubwiza nyaburanga.
Iri serukiramuco rifatwa
nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u
Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze,
kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.
Mu bikorwa biranga iri
serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana
imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime zigisha umuco n’amateka y’u Rwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo
mu muco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Ikirenga Art and Culture
Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ufite intego yo
guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko
kwihangira imimo byumwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Iserukiramuco ‘Ikirenge’
rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu hagamijwe guteza imbere inganda ndangamuco mu
bice bitandukanye by’igihugu


Umuyobozi wa Ikirenga Art
and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yatangaje ko mu gihe cy’iminsi
itandatu iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore
mu inganda ndangamuco



