Isano iri hagati y'uburibwe umukobwa agira mu gihe cy'imihango n'indwara y'agahinda gakabije.
Benshi mu bakobwa n'abagore bahura n'uburibwe mu gihe cy'imihango, bushobora kuba bworoheje cyangwa bukabije, ndetse rimwe na rimwe bukaba bwagira ingaruka ku mikorere y’ubuzima bwa buri munsi.
Abahanga bavuga ko uburibwe mu gihe cy’imihango buterwa no guhinduka kw’imisemburo y'umubiri, cyane cyane progesterone na Estrogen. Iyo iyi misemburo ihindutse, bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri, bityo bigatera uburibwe bw’umutwe mu nda ndetse no mu ngingo.
Indwara y'gahinda gakabije ni indwara ikunze kugaragara mu buryo bwo kubabara umutima, kugira agahinda no kumva ko umuntu atishimiye ubuzima. Iyo umuntu afite gahinda gakabije, aba yumva afite agahinda kenshi, arakaye kandi yabuze imbaraga zo gukora ibikorwa bisanzwe. Iyo iyi ndwara itavuwe hakiri kare, ishobora gutera ibibazo bikomeye mu mibereho y’umuntu.
Abantu benshi ntibazi isano iri hagati y’uburibwe bw’imihango n’indwara y'agahinda gakabije. Ariko abahanga bemeza ko hari isano ikomeye hagati y’ibi bibazo bibiri. Mu gihe cy’imihango, umukobwa ashobora kugira impinduka zikomeye mu buryo yitwara, ku buryo ashobora gutangira kugira agahinda kenshi, akaba yabuze ibyishimo ndetse akagira ibitekerezo byihariye biganisha ku kwiyahura.
Ikindi ni uko ubushakashatsi bwerekana ko abari mu gihe cy’imihango bakunze kuba bafite ibyago byo kugira indwara y'agahinda gakabije. Ibi biterwa n’ukuntu imihindagurikire y'imisemburo mu gihe cy'imihango ishobora gutera impinduka mu buryo bwo gutekereza no kumva, bigatuma umukobwa yumva asharirijwe n'ibibazo bitandukanye, nubwo atari ikibazo cy’ubuzima bw’umubiri gusa.
Iyi sano hagati y'uburibwe mu gihe cy’imihango n’indwara y’agahinda gakabije ifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umukobwa. Uburibwe bukabije bushobora gutuma umukobwa atabasha gukomeza ibikorwa bisanzwe, harimo no kujya ku ishuri, gukora akazicyangwa guhura n’abandi bantu. Iyo umuntu afite gahinda gakabije, bishobora kumutera kwiheba, kutagira icyizere mu buzima ndetse no kutishimira ibintu byiza bimubaho.
Ni ingenzi ko umukobwa cyangwa umugore wahuye n’uburibwe bukabije cyangwa agahinda gakabije abona ubufasha. Gukorana n’umuganga cyangwa umujyanama mu by'ubuzima bwo mu mutwr (psychologist) ni kimwe mu byatuma umuntu abasha guhangana n’ibi bibazo.
Ikindi kandi hari ingamba zafasha mu kugabanya uburibwe bwo mu gihe cy’imihango, nko kubahiriza gahunda y’imirire myiza, gukora imyitozo ngororamubiri no kuruhuka bihagije.
Everydayhealth ivuga ko nubwo uburibwe mu gihe cy’imihango n’agahinda gakabije ari ibibazo bishobora gutera ihungabana mu buzima, birashoboka kubirwanya.
Ni ngombwa kuganira n’umuganga igihe kimwe muri ibi bibazo byaba bikomeye, kugira ngo ubufasha bube bwatangwa hakiri kare. Kwitwararika ku buzima bw'umubiri ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi kugira ngo umuntu yishime kandi agire ubuzima buzira umuze.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange