Mu
kiganiro na InyaRwanda, Isacco yavuze ko yahisemo gukorana na Khalfan kuko
asanzwe ari inshuti ye, ndetse ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini
ayitegura.
Yagize
ati: "Nahisemo gukorana na Khalfan kuko turaziranye, kandi ni inshuti yanjye.
Indirimbo nari nayiteguye, nayimwumvishije arayikunda, ubundi tuganira ku buryo
tuyikorana. Nubwo yari imaze iminsi ikozwe, ubu ni igihe kirageze ngo abafana
bayumve."
Isacco
yavuze ko iyi ndirimbo izaba imwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Kabiri, kandi
yizeye ko izamufasha gukomeza gushimangira ibikorwa bye mu muziki.
Yongeyeho
ati: "Kuba iyi ndirimbo twembi yaduteza imbere ni byiza. Ngiye gukora
amashusho yayo ku rwego rwo hejuru, kuko nari maze igihe nta kintu mpa abafana
banjye."
Uyu
muhanzi yakomeje avuga ko yagiye ahugira ku kazi gasanzwe, ariko ubu yamaze
gusubira ku muziki ku buryo bwuzuye.
Isacco
yavuze ko Album ye izaba irimo indirimbo 14, kandi yihaye intego yo kuyisohora
muri uyu mwaka. Ati "Muri iyi minsi ngiye gusohora indirimbo
zikurikiranye, kugirango Album izajye hanze abantu bayumve yose."


Khalfan yishimiye gukorana na Isacco ku ndirimbo ‘Nakupenda’, ashimangira ko
gukorana n’inshuti ye byoroshye kandi byungura impano ye mu muziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NAKUPENDA’ YA ISACCO NA KHALFAN
