Kuri iki cyumweru kuri sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze FC habereye umukino wa nyuma w'irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu turere twa Musanze Gakenke na Nyabihu. Ni umukino wari witezwe na benshi kubera aya makipe akomoka ku nganda zikora ibyo kunywa yari afitanye agapingane gakomeye.
Cetraf FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Jean Luc ku munota wa 29, ndetse Cetraf FC ikomeza kurusha Makamburu FC guhererekanya. Igice cya mbere cyarangiye amakipe Cetraf FC igifite igitego kimwe ndetse bashaka ko kugenzura ku buryo umukino wanarangira bayoboye.
Abakinnyi 11 Cetraf FC yabanje mu kibuga
Mu gice cya kabiri Cetraf FC yaje gusimbuza bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports yari yifashishije muri uyu mukino, aho Mugenzi Cedric yaje kwinjira mu kibuga, ndetse na Benedata Janvier bakinana muri Kiyovu Sports nawe yinjira mu kibuga ku munota wa 60.
Makamburu FC yagumye gushaka igitego ariko cyirabura, ahubwo ku munota wa 77 Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Rukaku yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Cetraf FC, bituma Makamburu itangira gukura amaso ku gikombe. Ku munota wa 88 nibwo Makamburu FC yabonye igitego cy'impozamarira gitsinzwe ba Ishimwe Thierry gusa umukino urangira nta mpinduka zibaye, bituma Cetraf FC yegukana igikombe.
Abakinnyi 11 Makamburu FC yabanje mu kibuga
Uyu wari umukino wa kabiri aya makipe ahuye muri iri rushanwa kuko yari no mu itsinda rimwe, umukino wabahuje Makamburu FC nayo yari yatsinze Cetraf FC ibitego 2-1.
Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.
CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yari yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’ukwezi gushize.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.
Tuyishimire uyobora Musanze FC yabanje guhabwa igikombe nk'umwe mu bateye inkunga iri rushanwa
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.




Rukaku wikuye umwenda asanzwe ari umukinnyi wa Musanze FC

Abafana bari babucyereye


Ingeri zose zari zitabiriye umukino
Abafana ba Cetraf FC
