Irushanwa rya SG Easter Holiday rifasha abanyeshuri kwigerageza no kwitegura neza ibizamini bya Leta ryagarutse

Uburezi - 11/04/2026 11:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Irushanwa rya SG Easter Holiday rifasha abanyeshuri kwigerageza no kwitegura neza ibizamini bya Leta ryagarutse

Irushanwa ‘SG Easter Holiday Competition 2026’ ritanga amahirwe ku banyeshuri bo mu Rwanda mu kwigerageza no kwitegura neza ibizamini bya Leta ryagarutse.

Iri rushanwa ryagenewe abanyeshuri ba P6, S3, na S6 rizaba ku 15 Mata 2026. Hari n’icyiciro cy’abasigaye bose cyo mu kwipima ku bumenyi rusange bityo ukaba ushobora kuzaryitabira aho uri hose.

Kwiyandikisha hakiri kare bifite inyungu dore ko ubu 50% byagabanyijwe aho bivuze ko ari ukwishyura 1,000 RWF gusa, ariko kuva ku wa 10 Mata 2026 amafaranga azazamuka agere kuri 2,000 RWF. Ibyiza ni kwiyandikisha hakiri kare ukoresheje iyi Google form iri HANO cyangwa usure urubuga www.kezastore.com

Impamvu yo kwitabira:

Abanyeshuri 5 ba mbere muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo.

Ni uburyo bworoshye kandi bushimishije bwo gusubiramo amasomo

Guhererekanya ubumenyi n’abandi banyeshuri bo mu gihugu hose.

Iri rushanwa ritegurwa na Standard Gateway binyuze kuri Kezastore, urubuga rukora mu bijyanye n’uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Kezastore itanga serivisi zirimo ibizamini byo kuri internet, ibikoresho by’amasomo, amatike y’ingendo, n’ibindi byose bigamije korohereza abanyeshuri no kubagezaho ubumenyi mu buryo buhendutse kandi burambye.

Kezastore ikora mu buryo bwa freemium, ku buryo abanyeshuri, abarimu, n’amashuri bashobora kubona ibikoresho by’uburezi ku giciro kiboroheye. 

Intego yabo ni uguhanga udushya mu burezi n’ikoranabuhanga, gushyigikira abanyeshuri ndetse banatanga amahirwe ku barimu n’abakora mu ikoranabuhanga.

Impamvu ari ingenzi ku Rwanda

Mu gihe u Rwanda rugana ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ibikorwa nk’iri rushanwa bifasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga, kwiga mubburyo bwa online, no guhatana aho bari hose mu gihugu.

Iyandikishe ubu kandi ubone umwanya wawe unyuze HANO;

Irushanwa rya SG Easter Holiday rifasha abanyeshuri kwigerageza no kwitegura neza ibizamini bya Leta rigiye kuba ku nshuro ya kabiri



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...