Ku munsi w’ejo iyi mikino ifungurwa ku mugaragaro, Goverineri wa Darfur y’amajyaruguru bwana Yousuf Kibir na Guverineri wa Kordofan y’amajyepfo Ahmed Haroum bari bitabiriye uyu muhango kimwe na Perezida wa CECAFA Leodegar Tenga uyobora federation ya Tanzania yari ahari.
Niclas Musonye, umunyamabanga mukuru wa CECAFA yagize ati, “ Iyi mikino niteguye ko izagenda neza, ni ubwo nabonye benshi bakomeza kuzana inzitwazo ngo nta mutekano uhari.”
Ikipe ya Yanga Africans yari ifite iki gikombe na Simba zo muri Tanzania, kongeraho ikipe yo muri Zanzibar, Falcon FC na Tusker yabaye I ya mbere muri Kenya nizo zikuye mu irushanwa, zivuga ko zitizeye umutekana, zisimbuzwa ikipe ya Rayon Sport, yo mu Rwanda, Electric yo muri Chad na URA.
Uyu munsi ni bwo ikipe ya mbere yo mu Rwanda iratangira gukina aho, APR FC yatwaye iki gikombe inshuro 3, iraza kuba ikina na Elmar yo muri Soudan, mu gihe ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sport izinjira mu kibuga icakirana na Electric yo muri Tchad.
Umutekano muke ukomeje kuvugwa muri aka gace aho inyeshyamba zo muri SPLN zikomeje gutangaza ko zitazahagarika imirwano igihe CECAFA izaba iri kuba, ariko Leta ya Khartoum ikaba itangaza ko yijeje umutekano amakipe yose azitabira.
Iyi mikino iterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuva mu mwaka wa 2002, izarangira tariki ya 2 Nyakanga uyu mwaka, aho amakipe atatu ya mbere azagabana ibihumbi 80 by’amadorali yatanzwe na Perezida Kagame n’umugabo witwa Mwangi w’umunya Tanzania watanze 20 000 y’amadorali.
Abakinnyi Usengimana Faustin, Amiss Cedric, Johnson Bagoore na Leandre Sekamana ba Rayon Sports bari basigaye mu Rwanda, bakaba bamaze guhaguruka mu Rwanda basanga bagenzi babo muri Soudan.
Jean Luc Imfurayacu