Mu Rwanda iyo uvuze irushanwa rishimira abahanzi, abantu benshi bakurikirana umuziki nyarwanda bahita bumva Primus Guma Guma Super Star, irushanwa rurangiranwa mu Rwanda dore ko rihemba agatubutse ukongeraho ko riba buri mwaka kuva muri 2011. Benshi mu bahanzi nyarwanda usanga bahirimbanira kujya muri iri rushanwa. Ukoze amateka akaryegukana, bimwinjiza mu banyabigwi b'umuziki w'u Rwanda.
Hari n'abahita bibuka Salax Awards nayo yagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Icyakora Salax Awards yari imaze igihe itaba kubera ikibazo cy'ubukungu. Gusa amakuru Inyarwanda.com yatangarijwe na Emma Claudine kuri uyu wa Kane tariki 23/08/2018 ni uko iri rushanwa ritahagaze burundu nk'uko hari ababiketse gutyo, ahubwo ko abaritegura bakirimo gushaka uko ryagaruka.
Irindi rushanwa riherutse gutangizwa mu Rwanda ni Music Awards Rwanda. Nta bihembo iratanga, gusa igiye kubitanga ku nshuro ya mbere ndetse hamaze gutangazwa ibyiciro binyuranye bihatanirwa. Ibyiciro byatangajwe biragera kuri 16. Richard Kwizera, Judo Kanobano, Dennis Nsanzamahoro, Muyoboke Alex, Makenzi, David Bayingana na Marie France ni bamwe mu bari gutegura iki gikorwa.
Havutse irindi rushanwa....abaritegura bahigiye kwerekana umwihariko
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko mu Rwanda haje irindi rushanwa rishaka naryo kujya rihemba abahanzi. Ni irushanwa ryitwa Muhis Awards. Uwadutangarije aya makuru, yadusabye ko amazina ye atajya mu itangazamakuru, gusa ni umwe mu itsinda riri gutegura iki gikorwa. Biteganyijwe ko mu mpera z'iki cyumweru ari bwo hatangazwa byinshi kuri iri rushanwa. Amakuru Inyarwanda ifite ni uko abategura iri rushanwa bashaka kwerekana umwihariko. Ikindi ni uko ngo bamaze igihe kinini bategura iki gikorwa.
Ngo si ibikombe gusa bizatangwa ku bazahiga abandi muri Muhis Awards, ahubwo hazatangwa n'amafaranga tutabashije kumenya umubare wayo. Ikindi ni uko hatazahembwa abahanzi gusa, ahubwo hazaba harimo n'ibindi byiciro binyuranye birimo abanyamideri n'abandi. Iri rushanwa riramutse rishyize mu bikorwa ibyo ryiyemeje byo guhemba abahanzi bakoze cyane, ryaba ryiyongereye kuri Primus Guma Guma Super Star ihemba umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, Music Awards Rwanda, Groove Awards Rwanda ihemba abahanzi bakora umuzi wo kuramya no guhimbaza Imana na Salax Awards iri mu nzira ishaka kugaruka.