Irumva Worshipper yateguye igitaramo ‘Kuramya Kubohora’ kizajya kiba kabiri mu mwaka

Iyobokamana - 09/10/2026 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Irumva Worshipper yateguye igitaramo ‘Kuramya Kubohora’ kizajya kiba kabiri mu mwaka

Umuramyi Imanirumva Israel, uzwi nka Irumva Worshipper, yatangaje ko agiye gutangiza igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Kuramya Kubohora”, kizajya kiba kabiri mu mwaka.

Igitaramo cya mbere muri uru rugendo rwe rushya, kizaba ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, muri ADEPR Gasave, mu Mujyi wa Kigali. Kizatangira saa cyenda z’amanywa (15:00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20:00), kandi kwinjira ni ubuntu.

Irumva Worshipper yavuze ko iki gikorwa kigamije kugeza ku bantu ubutumwa bwiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, abifashijwemo n’indirimbo zifasha abantu kwegera Imana.

Izina “Kuramya Kubohora” rigaragaza intego y’iki gitaramo, aho abacyitabira bazahurira hamwe mu ntero yo kuramya no guhimbaza Imana, bagasenga kandi bagashishikarizwa gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Irumva Worshipper yavuze ko azaba ari kumwe na Gasave Worship Team, Abakundwa na yesu Choir ya ADEPR Gasave, ndetse na Jado Sinza uririmbana n'umugore we mu itsinda Jado Sinza & Esther.

Umuyobozi wa gahunda muri iki gitaramo azaba ari Pastor Jean Damascene Nkurunziza naho Umwigisha w'Ijambo ry'Imana ni Ev. Singirankabo Boniface wa ADEPR Nyarugenge.

Mu gihe Irumva yitegura iki gitaramo, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Agakiza”, igamije gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza no kwibutsa abantu urukundo rw’Imana rubonerwa muri Yesu Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu ntambwe akomeje gutera mu guhamya umuhamagaro Imana yamuhaye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo.

Ati: “Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw’Imana, ubuntu bwayo n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Ubutumwa buyikubiyemo burashishikariza abantu bose kwizera Kristo, kwakira agakiza no kubaho ubuzima bushya.”

Yasabye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kwakira neza iyi ndirimbo, kuyisangiza abandi no gukomeza kumusengera kugira ngo Imana ikomeze kumukoresha mu murimo wayo.

Irumva Worshipper ni umuramyi ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gasave, Paruwasi ya Gisozi, mu Mujyi wa Kigali. Mu ndirimbo ze, ashishikariza abantu gukomeza kwizera Imana.

Irumva Worshipper agiye kujya akora igitaramo "Kuramya Kubohora" inshuro ebyiri mu mwaka

Irumva Worshipper yatumiye abarimo Jado Sinza mu gitaramo "Kuramya Kubohora"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AGAKIZA" YA IRUMVA WORSHIPPER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...