Irumva Worshipper yaririmbye ku rukundo rw'Imana, ubuntu bwayo n'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo

Iyobokamana - 20/07/2026 11:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Irumva Worshipper yaririmbye ku rukundo rw'Imana, ubuntu bwayo n'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo

Umuramyi Irumva Worshipper, ukorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gasave, Paruwasi ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Agakiza", igamije gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza no kwibutsa abantu urukundo rw'Imana rubonerwa muri Yesu Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Imanirumva Israel uzwi nka Irumva Worshipper yavuze ko iyi ndirimbo ye ari imwe mu ntambwe akomeje gutera mu guhamya umuhamagaro Imana yamuhaye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo.

Yagize ati: "Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw'Imana, ubuntu bwayo n'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Ubutumwa buyikubiyemo burashishikariza abantu bose kwizera Kristo, kwakira agakiza no kubaho ubuzima bushya."

Yakomeje asaba abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kwakira neza iyi ndirimbo ye nshya yise "Agakiza", kuyisangiza abandi no gukomeza kumusengera kugira ngo Imana ikomeze kumukoresha mu murimo wayo.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Irumva Worshipper aterura agira ati: "Cyubahiro yasize ubwiza, maze apfira twe abanyabyaha. Cyubahiro yatsinze urupfu, kandi atsinda na Satani. Cyubahiro ni Mesiya. Agakiza ni Yesu. Ni we mpano y'urukundo, ubwo buntu ni Yesu."

Binyuze muri iki gihangano cye gishya yise "Agakiza", Irumva Worshipper agaragaza ko Yesu Kristo ari we soko y'agakiza n'ubuntu bw'Imana, anahamagarira abantu bose kumwizera kugira ngo babone ubugingo bushya n'ibyiringiro bibonerwa muri we.

Irumva Worshipper yashyize hanze indirimbo nshya yise "Agakiza"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AGAKIZA" YA IRUMVA WORSHIPPER



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...