Irinde ko umubiri wawe uba isibaniro ry’icyuma, ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha- ACP Rutikanga

Amakuru ku Rwanda - 29/08/2026 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Irinde ko umubiri wawe uba isibaniro ry’icyuma, ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha- ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yibukije Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha muri weekend iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo n’imikino birimo Igitaramo cya Diamond Platnumz, Umukino wa Super Cup, ndetse n’ Igitaramo cya Ambassadors of Christ, cyari kimaze igihe gitegerejwe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ACP Rutikanga yavuze ko muri iyi weekend buri wese afite aho yisanga, haba mu myidagaduro, mu mikino ndetse no mu bikorwa by’amadini, ari ngombwa kwitwararika.

Yagarutse ku gitaramo cy’umuhanzi w’Umunyatanzaniya Diamond Platnumz giteganyijwe kubera muri BK Arena, avuga ko abakunzi b’umuziki bazabona umwanya wo kwishimana.

Ku bakunzi ba ruhago, na bo bafite igikorwa cyo gukurikirana, aho Igikombe kiruta ibindi, Super Cup, kizabona nyiracyo.

Ikindi kandi, Ambassadors of Christ bazasusurutsa abakunda ibihangano byabo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze, ni igitaramo cyari kimaze igihe gitegerejwe n’abatari bake.

Mu butumwa bwe, ACP Rutikanga yibukije abantu ko nubwo hari ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura, bakwiye kubyitabira birinda imyitwarire ishobora kubateza ibibazo.

Ati: “Muri ibyo byose, irinde ko umubiri wawe uba isibaniro ry’icyuma, ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda izaba iri hafi mu rwego rwo gucunga umutekano no gukumira ibyahungabanya umutekano w’abitabiriye ibyo bikorwa. Ati: “Polisi iraba iri hafi aho igenzura gacye gacye.”

Muri iyi weekend yateganyijweho ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, siporo n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, Polisi irasaba abazitabira ibi bikorwa kwishimana mu mutekano no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubashyira mu kaga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...