Irinda kurwara impatwe! Menya akamaro ko kurya inanasi

Ubuzima - 01/02/2023 11:11 PM
Share:
Irinda kurwara impatwe! Menya akamaro ko kurya inanasi

Ubusanzwe inanasi ifatwa nk’urubuto rukundwa cyane n’ingeri zitandukanye.Tugiye kurebera hamwe akamaro n’ibindi byiza byo kurya inanasi ku buzima bw’umuntu.

Ikinyamakuru kivuga ku nkuru z’ubuzima cyane ‘Healthline’, cyemeza ko akamaro k'ibanze kandi k’ingenzi k’inanasi ari Vitamini yayo C. Iyi Vitamin C, ifasha umubiri w’umuntu kutarwaragurika ikanawurinda izindi ndwara zinyuranye zirimo no kuba wakwibasirwa n’indwara ya Kanseri ifata ahantu hatandukanye ku mubiri w’umuntu.

Inanasi kandi ibumbatiye vitamin B1 (Thiamine), ifasha umubiri guhindura amafunguro mo imbaraga. Vitamini B1 kandi ifasha ubwonko gukora neza cyane.

Inanasi ni inkomoko nziza y’intungamubiri ziyongera ku zo twavuze, ndetse ikaba umuti mwiza w’impatwe ku bantu bakunda guhura n’icyo kibazo mu gihe bagiye kwiherera.

Inanasi ifasha umubiri gukora igogora neza cyane. Ni nziza kuko yifashishwa cyane ku meza mu gihe abantu bari gusangira ikaba yaribwa mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro.

DORE UBURYO BWO KURYA INANASI

Niba wahashye inanasi yawe, mbere yo kuyirya biragusaba kubanza kuyoza neza cyane mu mazi meza, hanyuma ukatemo uduce duto duto ariko wabanje gukata hejuru ndetse hasi n’igishishwa wagikuyeho. Urasabwa gukuramo ibisa n’amaso yayo.

Ubusanzwe inanasi ni nziza kuko ifasha umubiri mu buryo butandukanye.

Ubutaha tuzarebera ibyo kwitondera ku nanasi n’igihe wayirira n’abantu batemerewe kuyirwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...