Ikinyamakuru kivuga ku nkuru z’ubuzima cyane ‘Healthline’, cyemeza ko akamaro k'ibanze kandi k’ingenzi k’inanasi ari Vitamini yayo C. Iyi Vitamin
C, ifasha umubiri w’umuntu kutarwaragurika ikanawurinda izindi ndwara
zinyuranye zirimo no kuba wakwibasirwa n’indwara ya Kanseri ifata ahantu
hatandukanye ku mubiri w’umuntu.
Inanasi kandi ibumbatiye vitamin B1 (Thiamine), ifasha umubiri guhindura amafunguro mo imbaraga. Vitamini B1 kandi ifasha ubwonko gukora neza cyane.
Inanasi ni inkomoko nziza y’intungamubiri ziyongera ku zo
twavuze, ndetse ikaba umuti mwiza w’impatwe ku bantu bakunda guhura n’icyo
kibazo mu gihe bagiye kwiherera.
Inanasi ifasha umubiri gukora igogora neza cyane. Ni nziza kuko yifashishwa cyane ku meza mu gihe abantu bari gusangira
ikaba yaribwa mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro.
DORE
UBURYO BWO KURYA INANASI
Niba wahashye inanasi yawe, mbere yo kuyirya
biragusaba kubanza kuyoza neza cyane mu
mazi meza, hanyuma ukatemo uduce duto duto ariko wabanje gukata hejuru ndetse
hasi n’igishishwa wagikuyeho. Urasabwa gukuramo ibisa n’amaso yayo.
Ubusanzwe inanasi ni nziza kuko ifasha umubiri mu buryo butandukanye.
Ubutaha tuzarebera ibyo kwitondera ku nanasi n’igihe
wayirira n’abantu batemerewe kuyirwa.