Irina Shayk, umunyamidelikazi uri mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unafite inkomoko mu Burusiya, aherutse kukanyuzaho mu rukundo n'umuraperi Kanye West ubwo yari akimara gutandukana na Kim Kardashian. Aba bombi ntabwo iby'urukundo byabahiriye, kuko batandukanye bamaranye amezi 3 gusa.
Nyuma yo gutandukana na Kanye West byavuzwe ko yasubiranye n'umukinnyi wa filime kabuhariwe, Bradley Cooper bari basanzwe bakundana banafitanye umwana w'umukobwa. Ibi byemejwe na Irina Shayk mu kiganiro yagiranye na People Magazine, yemeza ko we na Bradley Cooper basubiye mu rukundo.
Irina Shayk yasubiranye na Bradley Cooper nyuma yo gutandukana na Kanye West.
Irina Shayk yagize ati: "Nibyo koko njye na Bradley twarasubiranye. Tumeranye neza cyane, gusa kubera impamvu z'akazi kacu ntabwo tukimarana igihe kinini, gusa ubu ndishimye ko twizihizanije umunsi wa Thanksgiving n'umukobwa wacu Lea. Urukundo rwacu rumaze gutera intambwe, ndizera ko ibyabaye mbere bitazasubira''.
Irina yatangaje ko yishimiye kwizihizanya 'Thanksgiving' na Bradley Cooper hamwe n'umukobwa wabo.
People Magazine yatangaje ko Irina Shayk yemeje gusubirana kwe na Bradley Cooper hamaze iminsi hakwira amafoto yabo bari kumwe gusa bakaryumaho, ntibavuge niba baba bariyunze. Irina Shayk w'imyaka 36, azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamare bikomeye birimo na Cristiano Ronaldo.
Irina Shayk azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamare nka Kanye West, Cristiano Ronaldo hamwe na Bradley Cooper bari kumwe ubu.