Nyuma
y’igihe kitari gito hibazwa kuby’amafoto ya Bruce Melodie na Nak, inkumi yo muri
Australia banagaragaye basomana byimbitse, byasobanutse.
Burya
ntabwo yari amafoto gusa ahubwo yari mu gihe cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘The
Way You are’ yamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho yafatiwe ku mazi.
Muri
aya mashusho Harmonize agaragara akina umukino w’urukundo, umunezero ari wose na
Briana batandukanye dore ko kuri ubu ari kumwe na Frida Kajala uri no mu bajyanama be.
Bruce
Melodie na we agaragara yishimye cyane abyinisha bidasanzwe Nak uba wambaye
umwambaro wo ku mazi, dore ko aba bombi uretse no kugaragarana mu bikorwa by’umuziki
banagaragaye basomana byimbitse.
Iyi ndirimbo
ikaba igiye hanze nyuma y’igihe kitari gito umubano wa Harmonize na Bruce Melodie
uhagaze neza, aho banakoranye indirimbo nayo yagize igikundiro yitwa ‘Totally
Crazy’.
Bruce Melodie na Nak bahuje urugwiro

Uretse guhurira mu ndirimbo ifite amashusho meza banagaragaye basomana

Bitunguranye Harmonize agaragara akina umukino w'urukundo na Briana bahoze bakundana

Nak umuhanzikazi ukomoka muri Australia

Briana watandukanye na Harmonize

Briana aheruka mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA HARMONIZE YAFATANIJE NA BRUCE MELODIE NA NAK
