Irimo Briana batandukanye: Harmonize, Bruce Melodie na Nak mu ndirimbo nshya-VIDEO

Imyidagaduro - 02/11/2022 6:22 PM
Share:
Irimo Briana batandukanye: Harmonize, Bruce Melodie na Nak mu ndirimbo nshya-VIDEO

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize yashyize hanze mu buryo bw’amashusho indirimbo yafatanije na Bruce Melodie na Nak ukomoka muri Australia.

Nyuma y’igihe kitari gito hibazwa kuby’amafoto ya Bruce Melodie na Nak, inkumi yo muri Australia banagaragaye basomana byimbitse, byasobanutse.

Burya ntabwo yari amafoto gusa ahubwo yari mu gihe cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘The Way You are’ yamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho yafatiwe ku mazi.

Muri aya mashusho Harmonize agaragara akina umukino w’urukundo, umunezero ari wose na Briana batandukanye dore ko kuri ubu ari kumwe na Frida Kajala uri no mu bajyanama be.

Bruce Melodie na we agaragara yishimye cyane abyinisha bidasanzwe Nak uba wambaye umwambaro wo ku mazi, dore ko aba bombi uretse no kugaragarana mu bikorwa by’umuziki banagaragaye basomana byimbitse.

Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze nyuma y’igihe kitari gito umubano wa Harmonize na Bruce Melodie uhagaze neza, aho banakoranye indirimbo nayo yagize igikundiro yitwa ‘Totally Crazy’.

Bruce Melodie na Nak bahuje urugwiro

Uretse guhurira mu ndirimbo ifite amashusho meza banagaragaye basomana 

Bitunguranye Harmonize agaragara akina umukino w'urukundo na Briana bahoze bakundana

Nak umuhanzikazi ukomoka muri Australia

Briana watandukanye na Harmonize 

Briana aheruka mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA  HARMONIZE YAFATANIJE NA BRUCE MELODIE NA NAK

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...