Iriho indirimbo zihariye! Israel Mbonyi yasoje imyiteguro yo kumurika Album ya Gatanu – VIDEO

Imyidagaduro - 04/10/2025 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Iriho indirimbo zihariye! Israel Mbonyi yasoje imyiteguro yo kumurika Album ya Gatanu – VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Israel Mbonyi, yatangaje ko yasoje imyiteguro y’igitaramo gikomeye azafatira amashusho y’indirimbo 14 zigize Album ye ya Gatanu, amaze umwaka urenga akoraho, byose abijyanisha no kumvira ijwi ry’Imana.

InyaRwanda yamusuye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 3 Ukwakira 2025, mu Intare Conference Arena ahateganyijwe kubera iki gitaramo cyihariye. Mbonyi yari kumwe n’itsinda rimufasha mu myiteguro irimo gutegura urubyiniro, amatara, n’ahazabera igitaramo kugira ngo byose bizagende neza.

Uyu muramyi yavuze ko iyi Album ye nshya izaba irimo indirimbo 14, ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza, bikazatuma buri wese ayisangamo.

Ati: “Ikintu cyiza dufite kuri iyi Album ni uko hariho indirimbo nyinshi. Harimo indirimbo 14, hariho indirimbo zo mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Icyongereza, ni Album izisangwamo n'abantu benshi cyane. Izina ryo nzaritangaza mu gihe kiri imbere."

Abajijwe niba hari indirimbo nka Nina Siri yaciye ibintu kuri Album ye ya Kane, Mbonyi yavuze ko bishoboka ariko byose biterwa n’uko Imana ishaka.

Ati: “Imana ni yo yitoranyiriza icyo ishaka kugaburira abantu bayo muri iyo minsi, wasanga harimo imwe cyangwa ebyiri, cyangwa zose Imana izazishyira mu mitima y'abantu bakazikunda, zikaba zaruta na ziriya zindi. 'Nina Siri' yaje ari indirimbo idasanzwe yakingiye imiryango, rero n'iyo ishobora kuzaza igakungira imiryango."

Mbonyi yavuze ko imyiteguro yatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru cyashize, ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, ari bwo asuzuma ibyuma bwa nyuma.

Ati: "Twatangiye 'Step-Up' ku wa Kabiri nijoro, ubu rero turi gusoza nta kindi gisigaye. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo dusuzuma ibyuma bwa nyuma (Sound Check)".

Nk’uko asanzwe abigenza, Mbonyi yavuze ko buri gihe iyo ategura igikorwa cyagutse nk’igitaramo, abanza gufata umwanya wo gusenga ari kumwe n’abaririmbyi be.

Ati: “Twarawusengeye (Umunsi w’igitaramo), kandi ni ukuri turashima Imana, abantu baradushyigikiye, amatike barayaguze cyane n'ubu tuvugana nari kumwe n'ikipe yanjye turimo gusenga, ndavuga nti reka nze hano. Ariko twafashe umwanya wo gusenga."

Album ya mbere ya Israel Mbonyi yitwa ‘Number One’ yagiye hanze mu 2015. Iya Kabiri yise ‘Intashyo’ yayimuritse mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu 2017.

Iya Gatatu yise ‘Icyambu’ yagiye hanze mu 2022, iya Kane yitwa ‘Nk’Umusirikare’ ayisohora mu 2023, yaje no kuyimurika mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu Ukuboza mu gitaramo cya Noheli asanzwe akora.


Israel Mbonyi yasoje imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye ya Gatanu 


Mbonyi yiteguye gufatira amashusho y’indirimbo 14 ziri kuri Album nshya 


Israel avuga ko iyi Album iriho indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...