“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu…” Matayo 11:28-29
Hari indirimbo ivuga ngo “ Yesu ni wowe musa mbonyemo amahoro nifuzaga, najyaga nyashaka sinyabone, ngasuhuza umutima iteka. Najyaga njya kwiriba ry’iyisi mfite inyota nyinshi cyane, naba ngiye kunywa agakama ubwo, nuko nkayabura nkiheba. Nuzuye agahinda n’ubwihebe, mbuze ibyo niringiraga, amaso yanjye arahumuka, ndakureba Yesu ndanyurwa”
Imana ishimwe. Ukurikije aho isi igeze, abantu barahangayitse cyane kuko bareba isi bakabona irimo kubasiga, abantu babuze amahoro, ariko nasanze iyo umuntu yemeye gutura umutwaro we akawukoreza Yesu aruhuka, akabona ibitotsi, agaseka iminkanyari igashira mu maso Muri Yohana 14: 1 Yesu yaravuze ngo : “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizera Imana nanjye munyizere.”
Hari urugero bajya bakunda gutanga rw’umuntu ngo warufite imizigo nuko ngo atega imodoka , ariko ageze mu modoka akomeza kwikorera wa muzigo we ku mutwe nk’aho yawutuye akareka imodoka ikawutwara! Nubwo tubiseka , ariko niko bijya bimera no ku muntu uvuga ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we ariko agakomeza guhangayikira buri kintu , agahora arushye umutima we uterera hejuru. Ariko humura, Imana yacu izaza ntabwo izaceceka kandi muri Yesu baraharuhukira, abatasekaga bagaseka, abatasinziraga bagasinzira, abari mu bwihebe bakabuvamo.
Dushimirimana Onesphore