Irerero rya Mangwende na Danny Usengimana ryegukanye igikombe mu Irushanwa ry'iminsi Mikuru

Imikino - 01/01/2026 7:10 AM
Share:
Irerero rya Mangwende na Danny Usengimana ryegukanye igikombe mu Irushanwa ry'iminsi Mikuru

Bright Football Academy yashinzwe na myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka 'Mangwende' afatanyije na Danny Usengimana, yegukanye igikombe kimwe mu bikombe bine byatangiwe mu Irushanwa rya Merry Christmas Tournament 2025.

Iri rushanwa ryateguwe na Bright Football Academy mu rwego rwo gufasha abana kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ari na ko bahabwa amahirwe yo kugaragaza no kuzamura impano zabo binyuze mu mikino y’amarushanwa. Imikino yakinwe mu minsi ibiri, tariki ya 27 na 28 Ukuboza 2025.

Merry Christmas Tournament 2025 yitabiriwe n’amakipe ane arimo Bright FA (yateguye irushanwa), Green Lovers FA, Brillian FA na Togetherness FA. Ryakinwe mu byiciro bine by’imyaka, ari byo abatarengeje imyaka 8, 12, 13 na 15.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 8, Green Lovers FA yegukanye igikombe itsinze Bright FA igitego 1-0. Mu batarengeje imyaka 12, Green Lovers FA yatsinze Togetherness FA ibitego 3-0. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, Green Lovers FA yongeye kwitwara neza itsinda Bright FA kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Igikombe rukumbi cya Bright FA cyabonetse mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, aho yatsinze Togetherness FA igitego 1-0, bituma irerero rya Mangwende na Danny Usengimana ryishimira kimwe mu bikombe by’iri rushanwa.

Umutoza wa Bright FA, Habimana Eric, uri no mu bateguye iri rushanwa, yavuze ko ryashyiriweho guteza imbere impano z’abana bato.

Ati: “Kuzamura impano z’abana binyuze mu mikino y’amarushanwa ndetse no kubafasha kwishimira iminsi mikuru, ni byo byatumye dutegura iri rushanwa. Buri munsi tuba dutoza abana, ariko ni ingenzi ko bakina amarushanwa kugira ngo turebe ko ibyo batozwa bigira umusaruro.”

Habimana yashimiye Imanishimwe Emmanuel na Danny Usengimana ku bufasha batanga mu iterambere rya Bright FA, anavuga ko bamuhaye intego yo gutegura ejo hazaza h’umupira w’u Rwanda. Ati: “Danny na Mangwende bansabye kuzamura abana bazakinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi, kandi nzabikora nishingikirije ku mpano mfite hano muri Bright FA.”

Merry Christmas Tournament 2025 yitabiriwe n’abana barenga 240 baturutse mu makipe ane, aho Mangwende na Danny Usengimana batangaje ko intego yabo ari uko iri rushanwa ryajya riba ngarukamwaka.

Habimana Eric Umutoza wa Bright FA Nyuma yo kwegukana Igikombe mu batarengeje imyaka 13.

Abana barenga 240 bitabiriye Irushanwa ryo Kwizihiza iminsi Mikuru


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...