Irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda ryitwaye neza mu irushanwa "FC Bayern Youth Cup"

Imikino - 20/10/2025 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda ryitwaye neza mu irushanwa "FC Bayern Youth Cup"

Irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda ryitwaye neza mu irushanwa ry’amarerero y’iyi kipe yo mu Budage y’abatarengeje imyaka 16 riba irya kabiri [FC Bayern Youth Cup].

Ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira ni bwo aba bana b’u Rwanda bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe aho bari bavuye muri iri rushanwa ryaberaga ahitwa Herzogenaurach mu Budage ku wa Kane no ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu 8 ari byo Argentine yari ifite igikombe giheruka, Amerika, Nigeria, Ubuyapani, u Rwanda, Canada, u Budage n’u Bushinwa.

Irerero ryo mu Rwanda ryageze ku mukino wa nyuma, gusa birangira ritsinzwe n’iryo muri Nigeria 1-0. Nubwo iri rerero ryabaye irya kabiri ariko umunyezamu waryo Nsengumuremyi Alfa ni we wegukanye igihembo cy’umunyezamu w’irushanwa.

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ya Bayern Munich agamije kuzamara impano z’abakiri bato binyuze mu kwagura Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’iyi kipe riri i Kigali.


Irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanza ryabaye irya kabiri muri FC Bayern Youth Cup

Abana b'u Rwanda batahanye imidari muri FC Bayern Youth Cup





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...