Ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira ni bwo aba bana b’u Rwanda bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe aho bari bavuye muri iri rushanwa ryaberaga ahitwa Herzogenaurach mu Budage ku wa Kane no ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu 8 ari byo Argentine yari ifite igikombe giheruka, Amerika, Nigeria, Ubuyapani, u Rwanda, Canada, u Budage n’u Bushinwa.
Irerero ryo mu Rwanda ryageze ku mukino wa nyuma, gusa birangira ritsinzwe n’iryo muri Nigeria 1-0. Nubwo iri rerero ryabaye irya kabiri ariko umunyezamu waryo Nsengumuremyi Alfa ni we wegukanye igihembo cy’umunyezamu w’irushanwa.
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ya Bayern Munich agamije kuzamara impano z’abakiri bato binyuze mu kwagura Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’iyi kipe riri i Kigali.
Irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanza ryabaye irya kabiri muri FC Bayern Youth Cup
Abana b'u Rwanda batahanye imidari muri FC Bayern Youth Cup