Mu nkuru ziri gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye
muri Tanzania byatangiye guhwihwiswa ko uyu mugore yaba yongeye kujya mu rukundo
nyuma y’igihe atavugwa mu nkuru nk’izi.
Byatangiye kuvugwa nyuma y’amafoto Uwoya yasangije
abamukurikira ari kumwe n’umuhanzi Lord Eyez, ugezweho mu njyana ya Amapiano
muri Tanzania.
Mu mafoto Uwoya yasangije abasaga miliyoni zirindwi
bamukurikira kuri Instagram, ari kumwe n’uyu musore nta byinshi yarengejeho
ahubwo iya mbere yabanje gushyiraho akamenyetso gasobanura urukundo.
N’uyu muhanzi nawe hari iyo yashyize kuri Instagram
bari kumwe agaragaza ko bishimanye kandi bari mu bihe byiza basohokanye muri
hoteli ya Gran Meliá Arusha yo muri Tanzania.
Icyabihuhuye ni uko Lord Eyez asigaye akoresha kuri ‘Profile
picture’ ye ya Instagram; ifoto ya Irene
Uwoya.
Irene Pancras Uwoya yari umugore w’umukinnyi
wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Hamad Ndikumana ‘Katauti’ witabye
Imana ku wa 14 Ugushyingo 2017.
Ubukwe bwabo bwatashye ku wa 11 Nyakanga 2009 mu birori
byabereye kuri Hotel ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe mu Mujyi wa Dar es
Salaam.
Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera
uburyo bwari buhenze. Aba bombi baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu bise Krish
Ndikumana ndetse nyuma batandukana burundu.
Mu Ukwakira 2017 nibwo Irene Uwoya wahoze ari umugore
wa Katauti, yakoze ubukwe bw’ibanga n’umuraperi witwa Dogo Janja.
Ubukwe bwa Dogo Janja na Irene Uwoya bwavugishije
abatari bake. Abantu bategereje ko Irene Uwoya asama baraheba nawe atangaza ko
adateganya kongera kubyara vuba.
Muri uru rugo hatangiye kuvugwa intonganya zishingiye
ku gucana inyuma, bishyira ku iherezo urugo rwabo rwamaze umwaka umwe.
Muri Gashyantare 2019 ni bwo Dogo Janja yahishuye ko
yamaze kubona undi mukobwa bakundana ariko Uwoya we ibye yakomeje kubigira
ibanga.
Uwoya yamamaye
cyane mu ruganda rwa sinema muri Tanzania nka ‘Oprah’ ndetse ni umwe mu bakora
uyu mwuga bafite izina rikomeye cyane muri iki gihugu.Uwoya aravugwa mu rukundo n'umuhanzi Lord Eyez
Aba bombi bameranye neza
Lord Eyez ku ifoto imuranga kuri Instagram [profile picture] yashyizeho iya Uwoya. Ibi nabyo byakomeje gutuma benshi bibaza ku mubano bafitanye

Uwoya na Dogo Janja bakoze ubukwe, urugo rwabo ntirwamara kabiri

Ubwo Katauti na Uwoya bakoraga ubukwe Uyu mugore afite ikimero gikurura benshi
Umwana Katauti yasize abyaranye na Uwoya witwa Ndikumana Krish
MURI TANZANIA BATANGIYE GUKEKA URUKUNDO HAGATI Y’ABABOMBI