Irene Murindahabi yinjiye muri sinema, ateguza filime igaruka ku buzima bwihishe bw’abakozi b’Imana

Imyidagaduro - 29/04/2026 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Irene Murindahabi yinjiye muri sinema, ateguza filime igaruka ku buzima bwihishe bw’abakozi b’Imana

Umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi, Irene Murindahabi, yinjiye ku mugaragaro mu ruhando rwa sinema nyarwanda aho yatangaje ko agiye gushyira hanze filime y'uruhererekane yitwa “Isereri” yakinnyemo abakinnyi batandukanye.

Iyi ni filime y’uruhererekane izagaragaramo bamwe mu bakinnyi basanzwe bamenyerewe muri sinema nyarwanda, barimo Aisha Inkindi, uzwiho ubuhanga mu gukina no kwitwara neza mu nkuru zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Irene Murindahabi yavuze ko iyi filime igamije kugaragaza ubuzima butavugwa cyane bw’abakozi b’Imana, agaragaza ko hari byinshi abantu batamenya bibera inyuma y’amaso ya rubanda.

Yagize ati “Ni Filme yigisha ubuzima butavugwa abo twita abakozi b’Imana babamo ariko bakitwikira umurimo bakora bakazengereza rubanda. Harimo Kandi inkuru y’urukundo no guteseka kw’abakundana barareshya mu mikoro.”

Murindahabi yavuze ko kwinjira muri sinema atari ibintu bimugwiririye, ahubwo ari inzozi yari amaranye igihe kinini, kuko amaze imyaka itatu ayitegura.

Ati “Yego maze imyaka 3 mbyitegura, kuko mbikunda mbona ari uburyo bwiza bwo gutambutsa amasomo y’ubuzima.”

Ku bijyanye no gukorana na Aisha Inkindi, yavuze ko atari gusa ubuhanga bwe bwamuhaye amahirwe, ahubwo ko basanzwe ari inshuti, bityo kumwizera bikaba byarabaye byoroshye.

Ati “Uretse kuba inshuti yanjye ni umukinnyi mwiza u Rwanda rufite uri ku rwego rwo hejuru, kandi ubikora neza ibyo twamushakagaho ko akina.”

Nubwo hari amazina amwe yamaze kujya hanze, Murindahabi yavuze ko abandi bakinnyi bagize iyi filime bagikomeje kugirwa ibanga, ariko bose ari abahanga, ndetse ko batoranyijwe binyuze mu itsinda rishya bashinze ryitwa MIE Films.

Yasobanuye ko iri tsinda ari ishami rya MIE Entertainment rigamije guteza imbere sinema, nk’uko basanzwe bafite andi mashami arimo MIE Music ikora ibijyanye n’umuziki na MIE Empire itara ikanatangaza inkuru z’imyidagaduro.

Irene Murindahabi azwi cyane mu itangazamakuru, aho yakoze igihe kirekire ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Magic FM, Isango Star na Isibo TV. Kuri ubu abarizwa muri MIE Empire.

Usibye itangazamakuru, Murindahabi afite izina rikomeye mu gucunga no gufasha abahanzi, aho yigeze kuba umujyanama wa Niyo Bosco, ndetse kuri ubu akaba ari we ureberera inyungu z’abahanzi barimo Vestine na Dorcas.

Filime “Isereri” biteganyijwe ko izagaragaza ubuzima busanzwe bwihishe inyuma y’icyubahiro gihabwa abakozi b’Imana, inagaragaze uko urukundo rushobora kugorana mu gihe hari itandukaniro ry’ubushobozi hagati y’abakundana, ibintu bikunze kugaragara mu buzima bwa buri munsi ariko bikaba bidakunze kuvugwa mu ruhame.

Ni filime ishobora kuzana impinduka mu buryo inkuru zicukumbuye zitambutswa muri sinema nyarwanda, cyane cyane izigaruka ku buzima busanzwe bw’abantu n’amasomo abuvamo.

Irene Murindahabi yinjiye muri sinema ku mugaragaro, yitegura kugaragara muri filime nshya y’uruhererekane yise “Isereri” izagaruka ku buzima bwihishe bw’abakozi b’Imana

Filime “Isereri” Irene Murindahabi agiye gukinamo izagaragaramo n’umukinnyi ukunzwe Aisha Inkindi, mu nkuru ivuga ku rukundo ruvanze n’igeragezwa ry’ubuzima 

Nyuma y’imyaka itatu ayitegura, Irene Murindahabi yinjiye muri sinema binyuze muri “Isereri”, filime izibanda ku buzima nyabwo n’amasomo abuvamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...