Ireland: Umuhanzi w'icyamamare Glen Hansard yapfuye azize impanuka ya moto

Imyidagaduro - 29/07/2026 1:07 PM
Share:
Ireland: Umuhanzi w'icyamamare Glen Hansard yapfuye azize impanuka ya moto

Umuhanzi w'Umunya-Ireland Glen Hansard, wari ufite imyaka 56, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 29 Nyakanga 2026 azize impanuka ya moto yabereye i Dublin muri Ireland.

Amakuru yatangajwe n'abamuhagarariye yavuze ko Hansard yapfiriye aho impanuka yabereye nyuma y'uko moto yari atwaye ikoze impanuka yonyine mu gace ka Strawberry Beds hafi ya Lucan, mbere gato ya saa kumi n'igice za mu gitondo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ikigo cyari kimuhagarariye, umuryango we wavuze ko wakubiswe n'inkuba nyuma yo kubura umwe mu bari bawugize, usaba abantu kubaha umwanya muri ibi bihe bikomeye.

Uyu muryango we wanashimiye inzego z'ubutabazi zageze aho impanuka yabereye, uvuga ko nta yandi makuru bazongera gutangaza mu gihe iperereza rigikomeje.

Polisi ya Ireland (Gardaí) yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iyo mpanuka, inasaba umuntu wese waba yarayibonye cyangwa ufite amashusho yafashwe na camera zo mu modoka (dashcam) kuyageza ku bashinzwe iperereza.

Hansard yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Ireland, azwi cyane nk'umuhanzi mukuru w'itsinda The Frames ndetse no gukina muri filime zirimo The Commitments na Once.

Mu 2008, we na mugenzi we Markéta Irglová begukanye igihembo cya Academy Award (Oscar) binyuze ku ndirimbo Falling Slowly yakoreshejwe muri filime Once.

Hansard yari yaranubatse urugo n'umusizi wo muri Finland, Maire Saaritsa, bakaba bari bafitanye umwana umwe wavutse mu 2022.

Nyuma y'urupfu rwe, abayobozi batandukanye n'ibyamamare bamwunamiye. Minisitiri w'Intebe wa Ireland, Micheál Martin, yavuze ko igihugu kibuze umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wa Ireland.

Uwahoze ari Perezida wa Ireland, Michael D. Higgins, yamushimye nk'umuhanzi w'impano idasanzwe wakundaga gukoresha umuziki mu guharanira imibereho myiza y'abaturage, by'umwihariko abafite ikibazo cyo kutagira aho kuba.

Hansard yari azwi kandi mu bikorwa by'urukundo, aho buri mwaka yateguraga igitaramo cyo ku mugoroba wa Noheri cyakusanyaga inkunga igenewe gufasha abatishoboye n'abatagira aho baba muri Ireland.

Umuhanzi w'Umunya-Ireland Glen Hansard, wari ufite imyaka 56, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 29 Nyakanga 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...