Iran yatangije amahugurwa y’abagore ku ikoreshwa ry’intwaro

Hanze - 05/10/2026 9:23 AM
Share:
Iran yatangije amahugurwa y’abagore ku ikoreshwa ry’intwaro

Leta ya Iran yatangije i Tehran gahunda yihariye igamije guhugura abagore ku ikoreshwa ry’imbunda ndetse n’uburyo bwo gutabara abakomeretse mbere y’uko bagezwa kwa muganga.

Abagore babarirwa mu magana bitabiriye ayo mahugurwa yabereye ku kibuga cyitiriwe Imam Hussein, mu murwa mukuru Tehran.

Abitabiriye ayo mahugurwa bari bambaye chador, umwambaro gakondo w’abagore benshi bo muri Iran utwikira umubiri wose, usigaza mu maso gusa.

Aya mahugurwa aje mu gihe abayobozi ba Iran bakomeje gushishikariza abaturage kwitegura ibihe bishobora guteza umutekano muke no kugira uruhare mu kurinda igihugu.

Abayobozi bavuga ko gahunda nk’izi zigamije kongerera abaturage ubushobozi bwo kwirwanaho no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu gihe umutekano w’igihugu waba ubangamiwe.

Iyi gahunda yatangijwe mu gihe amakimbirane n’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu byagize n’ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

Iran kandi ikomeje gushyira igitutu ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz, ivuga ko izakomeza kuwugara kugeza ubwo Amerika izaba yujuje ibyo Iran isaba.

Abasesenguzi bamwe babona ko kuba abagore batangiye guhabwa amahugurwa yo gukoresha intwaro ari ikimenyetso cy’uko Iran irimo kongera imyiteguro y’abaturage mu gihe intambara yo mu karere ishobora gukomeza gukaza umurego.

Iran yatangije amahugurwa y’abagore ku ikoreshwa ry’intwaro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...