Iran irashinjwa gukoresha cyane igihano cy’urupfu no guhonyora uburenganzira bwa muntu

Hanze - 16/06/2026 6:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Iran irashinjwa gukoresha cyane igihano cy’urupfu no guhonyora uburenganzira bwa muntu

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Turk, yavuze ko abantu 40 bishwe muri Iran kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, barimo abazize kwigaragambya 18, mu rwego rw’ibihano byiswe ibyo “kurengera umutekano w’igihugu.”

Mu ijambo rye imbere y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku Burenganzira bwa Muntu i Geneva, Turk yavuze ko yumva “ababajwe cyane n’abaturage ba Iran bafashwe hagati y’intambara n’igitugu gikaze.”

Nk’uko UN ibivuga, ubuyobozi bwa Iran bwakajije igitugu nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri Mutarama, yaturutse ku bibazo by’ubukungu ariko ikaza guhinduka imyigaragambyo ikomeye irwanya leta.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko icyo gihe abantu ibihumbi bishwe, mu gihe ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko imvururu zahitanye abantu bagera ku 3,000. Indi miryango yigenga yo ivuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba urenze cyane ibyo leta yatangaje.

Ati: “Nyuma yo kwica abantu ibihumbi mu gihe cy’imyigaragambyo yo muri Mutarama, ubutegetsi bwakajije igitugu, bufata abantu ibihumbi kandi bushyiraho amabwiriza akomeye abuza abaturage kwisanzura,”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Arab News, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Iran ari cyo gihugu cya kabiri ku isi, nyuma y’u Bushinwa, gikoresha cyane igihano cy’urupfu buri mwaka.

UN yavuze ko abantu 18 mu bishwe muri uyu mwaka bari mu bigaragambije kuri leta. Abandi bishwe bashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.

Volker Turk yavuze ko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri Iran cyarushijeho kuba kibi nyuma y’intambara yatangiye muri Gashyantare, ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero kuri Iran.

Avuga ko kandi yakiriye neza itangazo ryo ku Cyumweru rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byumvikanye ku masezerano y’amahoro, asaba impande zose “kwitonda cyane no gushyira mu bikorwa ayo masezerano vuba kandi mu bwizere.”

Ati: “Iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye ku burenganzira bwa muntu mu karere no ku isi hose.’’

Raporo ya UN igaragaza ko ubutegetsi bwa Iran bukomeje gufata abantu benshi, kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru no gukumira ibikorwa bya sosiyete sivile.

Abasesenguzi bavuga ko imyigaragambyo yo muri Mutarama yagaragaje uburakari bukomeye bw’abaturage ku bibazo by’ubukungu, ubushomeri n’ubwisanzure bwa politiki, ariko igisubizo cya leta kikaba cyarakomeje kuba icyo gukoresha imbaraga, aho gushaka ibindi bisubizo.

Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba Iran kubahiriza uburenganzira bwa muntu no guhagarika gukoresha igihano cy’urupfu ku bagaragaza ibitekerezo bya politiki.

N’ubwo Iran ivuga ko iri guhangana n’imvururu n’ibikorwa byangiza umutekano, UN n’imiryango yigenga bikomeje kuburira ko gukomeza gukoresha imbaraga n’ibihano bikaze bishobora kurushaho guteza ikibazo gikomeye kubera kubangamira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...