Irakoze Fidelite (Anita) ntagikinnye muri filime Rwasibo azasimburwa na Muhawenimana Jariya

Cinema - 30/05/2014 12:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Irakoze Fidelite (Anita) ntagikinnye muri filime Rwasibo azasimburwa na Muhawenimana Jariya

Ubwo Theo Bizimana yatugezagaho urutonde rw’abakinnyi bazagaragara muri filime nshya ari gutegura abinyujije mu nzu ye itunganya filime ya Silver Film Production, izina rya Irakoze Fidelite ryari mu mazina akomeye azagaragara muri iyi filime gusa kuri ubu byamaze kwemezwa ko atakiyikinnyemo.

Nyuma yo gukurwa muri iyi filime, Inyarwanda.com yegereye umuyobozi akaba n’umushoramari (producer) wayo ariwe Theo Bizimana maze dutangira tumubaza impamvu nyamukuru yaba yaratumye Fidelite uzwi nka Anita muri filime Anita ava muri iyi filime.

Fidelite

Irakoze Fidelite ntakigaragaye muri filime Rwasibo

Theo Bizimana yadusubije muri aya magambo: “Yaraje turavugana byose turabyemeranywa, muha amasezerano, muha script, muha ibyangombwa byose hasigaye gusinya contrat. Namuretse rero  kubera ko nabonaga kwiyemeza icyo akora byamunaniye, nabonaga akaguru kamwe kari muri silver akandi kari ahandi ntazi, ibyo rero nkabona binkerereza mu myiteguro ya film bituma mfata umwanzuro wo kunukuramo.”

Irakoze Fidelite nyuma yo gukurwa muri iyi filime, yahise asimburwa n’umukinnyi mushya utari usanzwe umenyerewe muri filime hano mu Rwanda akaba yitwa MUhawenimana Jariya uzwi ku izina rya Tina.

Tina

Muhawenimana Jariya Tina niwe uzasimbura Fidelite muri Rwasibo

Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryari riteganyijwe gutangira tariki 9 Kamena, ariko kubera impamvu z’ibyangombwa bitaraboneka nk’uko Theo yakomeje abidutangariza, yimuriye iki gikorwa tariki 16 Kamena.

Bamwe mu bakinnyi basigaye bazayigaragaramo harimo Daniel Gaga wamenyekanye nka Ryangombe, Ngizwenayo Parfait uzwi Reagan muri filime Rwasa, Isimbi Alliance uzwi nka Nelly, Betty Nirere uzwi nka Kate muri filime Ryangombe, Nkota Eugene, Didier Kamanzi uzwi nka Max muri filime Rwasa, Celestin Gakwaya uzwi ku izina rya Nkaka muri filime Serwakira, Saphine Kirenga, Tina ari nawe wasimbuye Fidelite,…

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...