Niba ukurikiranira hafi imyidagaduro uzi imbaraga
urukundo rwa Miss Iradukunda na Prince Kid rwagaragaje.
Ibi bikaba byaraturutse ahanini ku bihe banyuzemo aho mu
buryo bwihuse Prince Kid yisanze akurikiranweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye
ku gitsinda.
Ikaba ari inkuru yagarutsweho cyane mu 2022 binatuma
amarushanwa y’ubwiza ahagarikwa kugeza n’ubu.
Muri ibyo bihe Miss Iradukunda wari mu rukundo na Prince
Kid yagerageje ibishoboka ngo amufunguze yisanga mu byaha arafungwa.
Ibi byose byatumaga abantu bakomeza kubonamo uyu mukobwa
intwari yaje kurekurwa.
Nyuma y’igihe Prince Kid yaje kugirwa umwere muri icyo
gihe ni nabwo yahise asaba anakwa Miss Iradukunda Elsa hari ku wa 31 Kanama
2023.
Baje gusezerana imbere y’Imana banakira inshuti n’imiryango
ku wa 01 Nzeri 2023.
Mu kwizihiza umwaka aba bombi b’abana Iradukunda Elsa
yagize ati "Umwaka wose " yongera utumenyetso tugaragaza umunezero.
Ubundi akomeza ataka umugabo we ati "Ndagukunda cyane
Ishimwe [Prince Kid]".
Muri iyi minsi aba bombi nk'uko bikomeza gutangazwa bakaba
batakirabarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Ku wa 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwaje gukatira Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], igifungo
cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku
gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.