Iradukunda Elie Tatou yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi akiri muto

Imikino - 30/09/2026 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Iradukunda Elie Tatou yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi akiri muto

Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 19 yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa 8 utsindiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" akiri muto.

Ibi yabigezeho ku wa Kabiri ubwo yatsindaga igitego mu mukino Amavubi yakinnyemo na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Muri uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, Elue Tatou yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 46, ubundi ku munota wa 52 ahita atsinda igitego cya Kabiri ku mupira yahawe na Joy Lance Mickels.

Uyu mukinnyi yaherukaga gukina umukino we wa mbere ku wa Gatanu ubwo ikipe y’igihugu yatsindaga Liberia ku munsi wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu itsinda K.

Iradukunda Elie Tatou usanzwe akinira Rayon Sports, afite imyaka 19 n’amezi 11. Yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi makuru akiri muto.

Uwa mbere ni Haruna Niyonzima wayatsindiye afite imyaka 17 n’amezi atatu, uwa Kabiri akaba Fred Muhozi wayatsindiye afite imyaka 17 n’amezi 8, uwa gatatu ni Rwatubaye Abdul wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi abiri, uwa kane ni Nshuti Savio wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi abiri, ku mwanya wa gatanu haraza Karekezi Olivier wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi 4.

Ku mwanya wa 6 hari Fitina Ombolemga watsindiye Amavubi afite imyaka 19 n’amezi 10, ku wa 7 hakaza Elias Uzamukunda wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi 11, ku wa 9 hakaza Jimmy Mulisa wayatsindiye afite imyaka 20 n’amezi abiri naho ku mwanya wa 10 hakaza Iranzi Jeam Claude wayatsindiye afite imyaka 20 n’amezi atatu.


Iradukunda Elie Tatou yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi akiri muto


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...