Ibi yabigezeho ku wa Kabiri ubwo yatsindaga
igitego mu mukino Amavubi yakinnyemo na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe
cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Muri uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, Elue Tatou yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 46, ubundi ku munota wa 52 ahita atsinda igitego cya Kabiri ku mupira yahawe na Joy Lance Mickels.
Uyu mukinnyi yaherukaga gukina umukino we wa mbere ku
wa Gatanu ubwo ikipe y’igihugu yatsindaga Liberia ku munsi wa mbere wo gushaka
itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 mu itsinda K.
Iradukunda Elie Tatou usanzwe akinira Rayon Sports, afite imyaka 19 n’amezi 11. Yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi makuru akiri muto.
Uwa
mbere ni Haruna Niyonzima wayatsindiye afite imyaka 17 n’amezi atatu, uwa Kabiri
akaba Fred Muhozi wayatsindiye afite imyaka 17 n’amezi 8, uwa gatatu ni Rwatubaye
Abdul wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi abiri, uwa kane ni Nshuti Savio
wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi abiri, ku mwanya wa gatanu haraza Karekezi
Olivier wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi 4.
Ku mwanya wa 6 hari Fitina Ombolemga watsindiye Amavubi afite imyaka 19 n’amezi 10, ku wa 7 hakaza Elias Uzamukunda wayatsindiye afite imyaka 19 n’amezi 11, ku wa 9 hakaza Jimmy Mulisa wayatsindiye afite imyaka 20 n’amezi abiri naho ku mwanya wa 10 hakaza Iranzi Jeam Claude wayatsindiye afite imyaka 20 n’amezi atatu.

Iradukunda Elie Tatou yabaye umukinnyi wa 8 utsindiye Amavubi akiri muto
