Ira Badena uzwi mu busizi yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yatuye 'umu-ex we'

Imyidagaduro - 15/05/2026 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Ira Badena uzwi mu busizi yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yatuye 'umu-ex we'

Ira Badena yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Iteka ry’Urudasaza”, yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’urukundo yanyuzemo, ayitura uwahoze ari umukunzi we wamubwiraga ko nta rukundo rudasaza rubaho.

Uyu muririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umusizi ubarizwa mu itsinda Ibyanzu, amazina ye bwite ni Iradukunda Emmanuel, ariko azwi cyane na Ira Badena. Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse agamije gusubiza uwo bakundanaga amwereka ko urukundo rw’ukuri rubaho kandi rushobora kuramba.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ira Badena yagize ati: “Nayituye uwahoze ari umukunzi wanjye wahoraga ambwira ko nta rukundo rudasaza rubaho. Hanyuma nshaka kumubwira ko rubaho ariko mbinyuza mu ndirimbo nkajya nyimuririmbira.”

Nubwo urukundo rwabo rutageze kure ahubwo bakaza gutandukana, uyu muhanzi yavuze ko yumvise akwiye gusohora iyi ndirimbo kugira ngo abandi bari mu rukundo bayisangemo, inafashe gukomeza urugendo rwe rwo kumenyekanisha impano ye mu kwandika no kuririmba.

Ira Badena wavukiye mu Karere ka Bugesera, kuri ubu akaba abarizwa i Huye kubera amasomo, yavuze ko gukora iyi ndirimbo byamusabye imbaraga nyinshi z’amarangamutima kubera amateka ayihishe inyuma.

Yavuze kandi ko mu gihe cyo gukora amashusho yayo hari abamugiriye inama yo gushyiramo umukobwa [vixen], ariko arabyanga kuko yumvaga byakuraho ubusobanuro nyabwo bw’iyo ndirimbo.

Uyu musizi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibihangano bye by’ubusizi yavuze ko ari gutegura kuza mu isura nshya y’umuziki, aho ateganya gukora ibihangano byinshi byibanda ku rukundo, ubukwe ndetse no guhimbaza Imana.

Amajwi y’indirimbo “Iteka ry’Urudasaza” yakozwe na Producer OneMoreTime, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Director Jadish muri The Winner Records iherereye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ira Badena yongeye gushimisha abakunzi be nyuma y’ibindi bihangano byakunzwe cyane birimo “Umunyabutare” yakoranye na Junior Rumaga, “Nzabe Muganga”, “Nta Ntera” n’ibindi byatumye amenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, cyane cyane mu bakunda ubusizi n’umuziki nyarwanda.

Umusizi Ira Badena yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Iteka ry’Urudasaza”

REBA INDIRIMBO "ITEKA RY'URUDASAZA" YA IRA BADENA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...