Nubwo Apple itaratangaza ku mugaragaro ibizaba biri muri izi telefoni, amakuru yamenyekanye kugeza ubu avuga ko zitegerejwe kuzamurikwa muri Nzeri 2026, zikazaza zifite ikoranabuhanga rishya rya A20 Pro chip yubakiye ku buryo bwa 2nm, camera ishobora kugenzura urumuri (variable aperture), ndetse n’agasanduku ka Dynamic Island kagabanyijwe ugereranyije n’akari kuri telefoni zisanzwe.
Kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ni processor nshya ya A20 Pro, bivugwa ko izatanga umuvuduko uruta uw’iyayibanjirije ndetse ikanagabanya ikoreshwa rya batiri. Abasesenguzi bavuga ko iyi chip nshya ishobora kongera imbaraga za telefoni hagati ya 10% na 15%, mu gihe ikoreshwa rya batiri ryagabanukaho hafi 30%.
Hari kandi amakuru avuga ko Apple ishobora kuzashyiramo camera ifite variable aperture, ikoranabuhanga risanzwe riboneka cyane muri camera z’umwuga, rifasha gufata amafoto meza cyane haba ku manywa cyangwa nijoro.
iPhone 18 Pro ishobora no kuza ifite 12GB RAM, bitewe n’iterambere rya Siri AI n’izindi serivisi za Apple Intelligence zisaba ubushobozi bwo hejuru. Ibi bizafasha telefoni gukora imirimo myinshi icyarimwe no gukoresha neza ubwenge bw’ubukorano (AI).
Nubwo hari impungenge z’uko ibiciro bishobora kuzamuka kubera ikiguzi cy’ibikoresho bishya, bamwe mu basesenguzi bavuga ko Apple ishobora kugerageza kugumana ibiciro hafi y’ibya iPhone 17 Pro. Kugeza ubu nta giciro cyemejwe n’uruganda.
Mu gihe Apple itaratangaza amakuru ya nyuma, iPhone 18 Pro iri mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitegerejwe cyane muri uyu mwaka, aho benshi bayitezeho guhuza ubwenge bw’ubukorano, imikorere yihuta n’ubushobozi bushya bwa camera mu gikoresho kimwe.



iPhone 18 Pro izaba ifite ikoranabuhanga ridasanzwe!
