Kuri uyu wa Kabiri itariki 27 Gicurasi 2025 ni bwo Mukura VS yasoje imikino ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2024-25 itsinda Vision FC igitego kimwe ku busa igitego cya Mensah Boateng. Nyuma y’uyu mukino, umunya Tunisia Afahmia Lotfi umaze imyaka itatu atoza ikipe ya Mukura VS yagaragaye arakaye ndetse yumvikanye avuga ko ababaye cyane kubera ko asozanyije nabi na Mukura VS imufitiye amafaranga menshi, inzara ikaba ngo imumereye nabi.
Yavuze ko iyo agerageje guhamagara perezida w’ikipe ngo ntabwo amwitaba, kandi nyamara yaranze andi makipe kubera guhitamo gukorana na Mukura VS. Yavuze ko yahisemo gufata urugendo akaba agiye iwabo, gusa akaba agiye ababaye. Yunzemo ko adafite umwanya wo kwirirwa azeguruka mu nkiko arega Mukura. Ati: "Nanze andi makipe menshi kubera bo, ndababaye, ndagiye kandi Mukura indimo amafaranga menshi. Ntabwo nshaka kujya kuyirega muri FIFA kuko ni umuryango wanjye".
Yavuze ko inzara imumereye nabi bigizwemo uruhare na Mukura, ati: "Biteye agahinda ubu ntabwo ipantaro ikimfata kubera inzara. Maze iminsi itatu mpamagara perezida w’ikipe ariko ntabwo anyitaba kugira no tuganire ibyo guhembwa. Mukura VS twakoranye byinshi byiza gusa buri wese arababaye. Ese nakoreye iki Mukura? Jye nahaye Mukura amafaranga yanjye buri wese arabizi,...".
InyaRwanda yagize amatsiko yo kumenya niba koko umwaka utaha Afahmia Lotfi azaba atoza ikipe ya Rayon Sports, maze abinyura hejuru asa n’ubyemeye. Ati “Ikiriho cyo umwaka utaha ntabwo nzatoza Mukura VS nzaba ndi mu yindi kipe".
Turacyashakisha uko twavugana n'Ubuyobozi bwa Mukura VS. Haribazwa niba amafaranga Afahmia avuga ko afitiwe na Mukura yaba ari imishahara ari kwishyuza cyangwa se andi. Amakuru avuga ko hari amafaranga uyu mutoza yigeze guha Mukura VS.
Muri uyu mwaka w’imikino Afahmia Lotfi yafashije Mukura VS gutsinda imikino ikomeye harimo ibiri yatsinze Rayon Sports ndetse n’umukino umwe yatsinze APR FC. Yagejeje Mukura VS muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Amahoro ubwo yavuyemo isezerewe na Rayon Sports.
Ubu amakuru ahari ni uko uyu Afahmia Lotfi yamaze kumvikana na Rayon Sports ko azayitoza mu mwaka utaha w’imikino agasimbura Rwaka Claude ubu uri gutoza Rayon Sports nk’umutoza w’umusigire aho we yasimbuye umunya Brazil Robertinho.
Umutoza wa Mukura Vs yavuze ko ayivuyemo afite agahinda kenshi cyane