Inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni na ko igihugu gishingira ku miryango ikomeye – Minisitiri w’Intebe

Amakuru ku Rwanda - 17/08/2026 8:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni na ko igihugu gishingira ku miryango ikomeye – Minisitiri w’Intebe

Rwanda Shima Imana 2026 ntiyari igiterane cyo guhimbaza Imana gusa, ahubwo yabaye n’umwanya wo kwibutsanya ko kubaka igihugu bitangirira ku kurinda ubuzima, gukomeza imiryango no kurera Abanyarwanda bafite indangagaciro.

Rwanda Shima Imana 2026, yabaye kuri uyu wa 16 Kanama 2026, kuri Stade Amahoro, aho Abanyarwanda bo mu madini n’amatorero atandukanye bari bahuriye ku ntego imwe yo gushimira Imana ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Abanyarwanda ibihumbi n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye ku bwinshi iki giterane cyateguwe n'impuzamatorero PEACE Plan iyoborwa na Pastor Jimmy Muyango. Ni igiterane kiba buri mwaka mu ntero yo gushima Imana no gusengera igihugu cy'u Rwanda.

Rwanda Shima Imana 2026 yari ifite ubuyobozi bwihariye burangajwe imbere na Rev. Isaie Ndayizeye usanzwe uyobora ADEPR akaba yari Umuyobozi Mukuru, naho Apostle Mignonne Kabera usanzwe ayobora Noble Family Church akaba yari Umuyobozi Wungirije.

Iki giterane cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique; Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Senateri Dr. Charles Murigande n'abandi. 

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva wari Umushyitsi Mukuru akaba yari ahagarariye Perezida Kagame utabashije kuboneka kubera izindi nshingano zikomeye yari arimo, yasabye amadini gukoresha ijwi ryayo mu rugamba rwo kurwanya ibibangamiye imibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko inzoga zitujuje ubuziranenge, ibyuma, ibiyobyabwenge n’isenyuka ry’imiryango.

Uyu mwaka, iki gikorwa cyibanze kandi ku gushimira Imana ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 32 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no ku ruhare rw’ubufatanye hagati ya Leta n’amadini n’amatorero mu kubaka igihugu.

Ubumwe bw’amadini ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuba abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bashobora guhurira ku ntego imwe yo gushimira Imana ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Kuba abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bashobora guhurira ku ntego imwe muri ubu buryo, ubwabyo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yashimye igitekerezo cy’amatorero ya Gikristu cyo guhuriza hamwe iki gikorwa, anagaragaza ko ari byiza ko kiba ngarukamwaka.

Yavuze ko by’umwihariko yishimiye ko muri uyu mwaka abateguye Rwanda Shima Imana bahisemo ko mu by’ingenzi Abanyarwanda bashimira Imana harimo n’ibyagezweho mu myaka 32 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta yashimye uruhare rw’amadini mu kubaka igihugu

Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku musanzu w’amadini n’amatorero mu iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibyo igihugu cyagezeho bitari gushoboka iyo Leta ikora yonyine.

Yavuze ko amadini n’amatorero afasha mu kubaka Abanyarwanda bafite indangagaciro, imiryango ikomeye kandi itekanye, kwimakaza urukundo, ubumwe, amahoro, imbabazi, gukorera mu mucyo no gukunda igihugu.

Yasabye abayobozi b’amadini gukomeza gufasha Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere, kuko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bukungu, mu gusana imitima no komora ibikomere, urugendo rugikomeje.

“Mudufashe cyane turwanye ibyuma”

Minisitiri w’Intebe yibanze cyane ku kibazo cy’ubusinzi, ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane iz’ibyuma. Yasabye abayobozi b’amadini gukoresha ijwi n’ubushobozi bafite mu kugera ku bantu benshi, cyane cyane mu gukumira ibibazo byibasira urubyiruko. 

Ati: “By’umwihariko, nk’uko mubizi hirya no hino mu gihugu, hakomeje kugaragara ibibazo by’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge. Byibasira cyane urubyiruko.”

Yavuze ko izi nzoga zigomba kurwanywa kubera ko zimaze kwangiza byinshi. Ati: “zangiza ubuzima bw’urubyiruko rwacu, zisenya imiryango, zidindiza ubukungu bw’ingo, ndetse zikaba n’intandaro y’ibindi byaha n’amakimbirane.”

Minisitiri w’Intebe yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ibyuma. Ati: “Mudufashe cyane turwanye ibyuma.”

Kwita ku muryango ni ukubaka igihugu kizima

Ikindi Minisitiri w’Intebe yashimangiye ni uruhare rw’amadini mu kubaka imiryango ikomeye.

Yavuze ko igihugu gikeneye imiryango ishingiye ku rukundo no kubahana, kuko ari ho abana bakura bafite uburere n’indangagaciro zikwiye. Ati: “Kuko inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni nako igihugu gikomeye gishingira ku miryango ikomeye.”

Yasabye amadini gufasha abashinga imiryango kubaka ingo zirangwa n’urukundo n’ubwubahane, kugira ngo abana babone ahantu heza ho gukurira. Yanagarutse ku nshingano amadini n’amatorero afite mu kurwanya igwingira no guteza imbere ubuzima bw’abana.

Yasabye abayobozi b’amadini gukangurira abakristu n’abaturage muri rusange kwita ku isuku y’abana, kubagaburira indyo yuzuye, kubashishikariza kwiga no gukurikirana hafi imirerere yabo.

Rwanda Shima Imana ntikwiye kuba umuhango gusa

Minisitiri w’Intebe yasabye abitabiriye Rwanda Shima Imana kutareba iki gikorwa nk’umuhango wo guhura no gushimira Imana gusa, ahubwo ko gikwiye no kuba umwanya wo gutekereza ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Ntidukwiye gufata iki gikorwa cyo gushimira Imana nk’umuhango gusa, gikwiye kutubera umwanya mwiza wo gutekereza uruhare rwa buri wese mu byo twagezeho, n’icyo twakora kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.”

Yasoje asaba ko ubufatanye hagati ya Leta, amadini n’amatorero, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bukomeza, kugira ngo hubakwe u Rwanda rurangwa n’abaturage bafite ukwemera, ubuzima bwiza n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda.

Rwanda Shima Imana 2026, yabaye umwanya mwiza wo gushimira Imana byahurijwe hamwe n’ubutumwa bwo kubaka umuryango, kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no gukomeza ubufatanye mu iterambere ry’igihugu.

Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka gihuza abakirisitu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, kigamije gushimira Imana no gusabira igihugu

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye amadini n’amatorero gukomeza gukoresha ijwi ryayo mu gukumira ubusinzi n'ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...