Ubu ari gufasha ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu Gikombe cy'Isi cya 2026, aho akomeje kwitwara neza mu kibuga. Ariko no hanze yacyo, ubuzima bwe bukomeje gutera amatsiko abatari bake.
Nubwo atuye i Madrid muri Espagne kubera akazi ke, Bellingham ntiyigeze yibagirwa aho yakuriye mu Burengerazuba bw'u Bwongereza.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Metro UK, muri uyu mwaka wa 2026, byatangajwe ko ari kubaka inzu y'igitangaza mu mudugudu wa Barnt Green, wo mu ntara ya Worcestershire, ifite agaciro kagera kuri miliyoni £7.
Iyo nzu iri ku buso bwa hegitari hafi 2 izaba ifite icyumba cyihariye cyo kubikamo ibikombe n'ibihembo yegukanye, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, icyumba cya sinema, spa irimo sauna, pisine yo mu nzu ndetse n'ahogosherwa hihariye kugira ngo we n'umuryango we batazajya muri salon zisanzwe.
Izaba kandi ikikijwe n'ubusitani bunini bugamije kumurindira umutekano no kubungabunga ubuzima bwite.
Barnt Green ni umwe mu duce tumaze kumenyekana cyane kubera guturwamo n'abakinnyi b'umupira w'amaguru, barimo Jack Grealish, Ollie Watkins ndetse n'uwahoze atoza Aston Villa F.C., Ron Atkinson.
Mbere yaho, mu 2024, Bellingham yari yanaguriye ababyeyi be indi nzu ifite agaciro ka miliyoni £2.5 mu gace ka Solihull.
Ubuzima bwe bw’urukundo
Bellingham ari mu rukundo n'Umunyamerikakazi Ashlyn Castro, uzwi cyane nk'umunyamideli ndetse n'umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga.
Ashlyn Castro, ufite imyaka 28, yavukiye muri Leta ya California muri Amerika, akaba afite abarenga ibihumbi 700 bamukurikira kuri Instagram, aho akunze gusangiza abakunzi be amafoto y'ubuzima bwe, ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa ndetse n'ingendo akorera hirya no hino ku Isi.

Mu Gikombe cy'Isi cya 2026, yakunze kugaragara ku bibuga ashyigikiye Bellingham, ndetse yigeze no kwambara umwambaro w'ikipe y'u Bwongereza mu mukino wayihuje na Panama.
Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana mu ntangiriro za 2024, nyuma yo gutangira kugirana ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaje no kugaragara ari kumwe n'ababyeyi ba Bellingham mu mukino wa Real Madrid, bikomeza gushimangira ko umubano wabo wari umaze gukomera.
Umubyeyi we yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe
Ubwo yimukiraga muri Real Madrid mu 2023, Bellingham yabaga hamwe na nyina, Denise, i Madrid. Amakuru yavugaga ko Denise yimukiye muri Espagne kugira ngo afashe umuhungu we guhangana n'ubuzima bushya ndetse amufashe gutegura gahunda ze za buri munsi.

Bellingham yakunze kuvuga ko nyina ari we muntu wamugize uwo ari we uyu munsi. Yagize ati: "Uruhare mama agira mu buzima bwanjye ni runini cyane. Amfasha kwita ku marangamutima yange naba nantsinze cyangwa nancike intege n’iyo ibintu bitagenze neza. Kuba ari hafi yanjye bituma nkomeza kwicisha bugufi."
Na mbere yo kujya muri Espagne, Denise yari yaranamuherekeje mu Budage ubwo yari agiye gukinira Borussia Dortmund.

Ababyeyi be batandukanye nyuma y'imyaka 20 babana
Mu 2025, amakuru menshi yavugaga ko ababyeyi ba Jude Bellingham, Denise na Mark, batandukanye nyuma y'imyaka irenga 20 babana nk'umugabo n'umugore.
Ibyo byatangiye gukekwa nyuma yo kugaragara bicaye batandukanye ubwo bari baje kureba undi muhungu wabo, Jobe Bellingham, akinira Borussia Dortmund.
Amakuru yegereye uyu muryango yavuze ko mu myaka yashize Denise na Mark bari basanzwe baba ahantu hatandukanye bitewe no gukurikira imyuga y'abahungu babo, umwe ari muri Espagne undi ari mu Budage.
Nubwo batakiri kumwe nk'abashakanye, bombi bakomeje gushyigikira abana babo mu rugendo rwabo rw'umupira w'amaguru.
Nubwo Jude Bellingham akiri muto, amaze kubaka izina rikomeye mu mupira w'amaguru no hanze yawo. Ubuzima bwe burangwa n'iterambere rikomeye, urukundo rw'umuryango ndetse n'umubano we n'umukunzi we, ibintu bikomeje gutuma aba umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku Isi.
