Ibi byishimo bije bikurikira amasezerano Madederi
yasinyanye na Nelly Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment, amasezerano
azatuma iyi filime igeze ku gace ka 97 itangira kunyuzwa kuri televiziyo, aho
izajya iboneka kuri Canal+ Channel 3.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa
22 Mata 2026, agaragaza indi ntambwe ikomeye kuri uyu mukinnyi wa filime umaze
igihe agaragaza ko afite impano n’icyerekezo mu mwuga wa sinema.
Mu butumwa bwe yashyize ku rubuga rwa
Instagram, Madedeli yagaragaje amarangamutima yuzuye ibyishimo n’icyizere,
asobanura ko "inzozi zishingiye ku ntego ihamye zidapfa kubura inzira zinyuramo".
Mu magambo ye, yumvikanishije ko urugendo
rwa filime ‘Inkomoko’ rutari rworoshye, ahubwo rwatangiriye ku gitekerezo,
rukavamo inkuru, kugeza igihe igeze ku rwego rwo kwerekanwa kuri televiziyo.
Yaboneyeho kuvuga ko iyi ari intambwe
irenze kuba igikorwa cyagezweho gusa, ahubwo ari igihamya cy’iterambere,
kwihangana no kwizera impano ye.
Yavuze ko uru rugendo rugikomeje, kandi ko
ibyo agezeho ari intangiriro y’ibindi byinshi bigiye kuza, ashimangira ko
gukomeza gukora cyane ari byo bizatuma arushaho gutera imbere mu mwuga we.
Filime ‘Inkomoko’ yari isanzwe itambuka
kuri YouTube, biteganyijwe ko izatangira kwerekanwa kuri Zacu TV haherewe ku
bice byari bisanzwe bisohoka, mbere y’uko hanatangira ibice bishya bizakorwa mu
buryo bugezweho.
Madederi asanzwe azwi cyane muri filime
Papa Sava ya Niyitegeka Gratien, ari na yo yamugize icyamamare mu Rwanda, ariko
ubu arimo kwandika amateka mashya nk’umukinnyi ufite n’imishinga ye bwite
igenda igera ku rwego rwo hejuru.
Iyi ntambwe yo kwinjira kuri televiziyo ni
ikimenyetso cy’uko sinema nyarwanda ikomeje gutera imbere, aho abakinnyi
n’abatunganya filime bagenda barushaho kubona amasoko mashya yo kugeza
ibihangano byabo ku bakunzi babyo.

Madederi yerekana amasezerano yasinyanye
na Zacu TV azatuma filime ye ‘Inkomoko’ itangira gutambuka kuri iyi televiziyo


