Ni ko byagenze ku muramyi
Patient Bizimana, umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda bafite izina rikomeye mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gusura Integrity Music, imwe mu
nzu zifasha abahanzi mu bya muziki zafashije kubaka amateka y'indirimbo zo
kuramya ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi usigaye akorera
umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko uru ruzinduko rwari inzozi
yari amaranye imyaka myinshi kuva akiri umwana.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga, Patient Bizimana yagaragaje ibyishimo bidasanzwe aterwa no
kugera muri iyi Label, avuga ko atigeze atekereza ko umunsi umwe Imana
izamuhesha amahirwe yo kugera aho yahoraga yifuza.
Yagize ati: "Nahawe
umugisha wo gusura Integrity Music, Label nakuze nzi kandi nkunda kuva nkiri
umwana muto. Sinigeze ntekereza ko umunsi umwe Imana izatuma ngirana na bo
umubano. Uyu ni umwanya w'agaciro gakomeye kuri njye, ni icyubahiro kandi ni
impamvu yo gushimira Imana ku budahemuka bwayo."
Uretse gusura icyicaro cya
Integrity Music, Patient Bizimana yanagiranye ibiganiro na Stone Meyer,
Visi-Perezida w'iyi Label, na we wamwakiranye urugwiro ndetse akamushimira uru
ruzinduko abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Integrity Music ni iki cyatumye iba imwe mu zikomeye ku Isi?
Ku muntu utamenyereye amateka
y'umuziki wo kuramya, Integrity Music si Label isanzwe. Ni imwe mu nzu
zafashije impinduramatwara y'indirimbo zo kuramya kuva mu 1987, aho yatangiye
umurimo wo gufasha Itorero ku Isi yose kubona indirimbo zifasha abantu kwegera
Imana.
Icyicaro gikuru cyayo kiri i
Nashville muri Tennessee muri Amerika no i London mu Bwongereza, ikaba iri mu
muryango wa Cook Media Global.
Integrity Music yamenyekanye
cyane binyuze muri Hosanna! Music, uruhererekane rwa Album zafashije
gukwirakwiza umuziki wo kuramya mu nsengero no mu bihugu byinshi ku Isi.
Uyu munsi, indirimbo nyinshi
zicurangwa mu nsengero zitandukanye hirya no hino ku Isi zifitanye isano n'iyi
Label cyangwa abanditsi b'indirimbo bayikoreraga.
Label yanyuzemo amazina yubatse amateka
Iyo bavuze Integrity Music,
bahita bavuga bamwe mu bahanzi bakoze amateka akomeye mu muziki wo kuramya.
Muri bo harimo Don Moen,
wamamaye mu ndirimbo zirimo Give Thanks, God Will Make a Way na Our Heart, Our
Desire. Uretse kuba umuririmbyi, yanabaye umwe mu bayobozi ba Integrity Music
ndetse agira uruhare rukomeye mu gutegura imishinga myinshi y'umuziki wo
kuramya.
Hari kandi Ron Kenoly, umwe
mu baramyi bafite ijwi n'ubutumwa byahinduye ubuzima bwa benshi.
Integrity Music yanakoranye
n'abahanzi barimo Israel Houghton, wegukanye ibihembo bya Grammy, Paul Baloche,
Matt Redman, Darlene Zschech, ndetse yanagize uruhare mu gukwirakwiza ibikorwa
bya Hillsong Worship, iri mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wa Gospel ku Isi.
Afurika na yo ifite izina rikomeye muri Integrity Music
Si ku mugabane w'u Burayi na
Amerika gusa iyi Label yagize uruhare mu guteza imbere abaramyi.
No muri Afurika yakoranye
n'abahanzi bafite amazina akomeye barimo Sinach, wamamaye cyane mu ndirimbo Way
Maker, ndetse na Nathaniel Bassey, umwe mu baramyi bafite ijwi rikomeye ku
mugabane wa Afurika.
Ibi byatumye Integrity Music
iba ikirango cyizewe mu guteza imbere umuziki wo kuramya urenga imipaka,
ugahindura ubuzima bw'abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Kuri Patient Bizimana, si uruzinduko rusanzwe
Ku muramyi umaze imyaka
irenga 15 ari mu bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, gusura Integrity Music
birenze kuba urugendo rw'akazi.
Ni intambwe igaragaza
urugendo rw'umwana wakuze yumva indirimbo z'abahanzi banyuze muri iyi Label,
none akaba ageze aho ahura n'abayobozi bayo, akaganira na bo ndetse akakira
icyubahiro cyabo.
Nubwo kugeza ubu nta tangazo
riratangazwa ry'ubufatanye hagati ya Patient Bizimana na Integrity Music, uru
ruzinduko rwakuruye amarangamutima y'abakunzi be, benshi babona ko rushobora
kuba intangiriro y'amahirwe mashya mu rugendo rwe rw'umuziki mpuzamahanga.
Kuri Patient Bizimana, inzozi yabanye na zo kuva akiri umwana zabaye impamo. Kuri abakunzi b'umuziki we, ni indi ntambwe yerekana ko impano y'Umunyarwanda ikomeje kugera ku rwego mpuzamahanga no kugirana umubano n'ibigo bikomeye byubatse amateka mu muziki wo kuramya ku Isi.

Patient Bizimana yagiranye ibiganiro na Stone Meyer, Visi-Perezida wa ‘Integrity Music’

Patient Bizimana yatangaje ko inzozi zabaye impano nyuma yo gusura ‘Label’ yamenyekanishije amazina ya benshi

Patient Bizimana yavuze ko urugendo rwe rwari rugamijwe gusobanukirwa imikorere y’iyi Label

Patient Bizimana amaze igihe
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho abana n’umuryango we ari naho akorera ibikorwa by'umuziki we
